BASKETBALL: APR BBC yakubise umwana akanyafu, REG BBC yateruye idimba hasi

233

Kuri uyu wa gatanu tariki 9 Gashyantare nibwo mu nzu y’imikino (Gymnasium) yo muri Lycee de Kigali (LDK) hatangiraga shampiyona y’ikiciro cya mbere muri basketball mu Rwanda 2024 mu bagabo.

Umukino wa mbere wabaye saa 18:00 wahuje REG BBC yakira Inspired Generation izamutse uyu mwaka mu kiciro cya mbere. Nk’uko byari byitezwe uyu mukino woroheye REG BBC maze iwutsinda ku manota 92-43.

Agace ka mbere k’umukino karangiye REG BBC iyoboye n’amanota 24-13. Mu gace ka kabiri Inspired Generation BBC yasubiye hasi cyane kuko yatsinzemo amanota 7 gusa mu gihe REG BBC yatsinzemo amanota 14. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari amanota 38 ya REG BBC ku manota 20 ya Inspired Generation BBC.

Mu gace ka gatatu Inspired Generation yagerageje kwihagararaho gusa birangira itsinzwe amanota 25-14 ari nabwo amakipe yinjiye mu gace ka nyuma k’umukino.

Agace ka kane ari nako ka nyuma k’umukino koroheye cyane ikipe ya REG BBC kuko yagatsinze ifite amanota 29-9. Umukino warangiye ari amanota 92 ya REG BBC ku manota 43 ya Inspired Generation BBC.

SHYAKA Olivier ukinira REG BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, akaba yatsinze amanota 21, yakurikiwe na UWITONZE Justin nawe ukinira REG BBC watsinze amanota 17, ni mu gihe Umunya-Nigeria ukinira Inspired Generation BBC Umeadi Emmanuel ari we mukinnyi wa gatatu watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 16, uyu ni nawe watsindiye amanota menshi ikipe ya Inspired Generation.

Umeadi Emmanuel niwe wakoze rebounds nyinshi mu mukino aho yakoze 11 naho Gray Kendall wa REG BBC yakoze rebounds 8 mu mukino.

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC niwe mukinnyi wahize abandi mu gutanga imipira yavuyemo amanota (Assists) aho yatanze imipira 5 mu mukino, Umeadi Emmanuel niwe watanze imipira myinshi ku ruhande rwa Inspired Generation aho yatanze imipira 2 mu mukino.

Uyu mukino ukirangira hahise hajyamo undi mukino wagombaga guhuza APR BBC n’ikipe ya Kepler BBC nayo yazamutse mu kiciro cya mbere muri uyu mwaka.

N’ubwo APR BBC itarifite bamwe mu bakinnyi bayo barimo Axel Mpoyo na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson bombi bafite ibibazo by’imvune ntibyabujije ko iyi kipe ifite igikombe giheruka itsinda Kepler BBC amanota 98-67.

APR BBC yatsinze agace ka mbere amanota 25-13. Mu gace ka kabiri Kepler BBC yubuye umutwe maze ihangara bikomeye APR BBC ibifashijwemo n’abarimo Bowie Chad na Mugabe Aristide iyi kipe iherutse gusinyisha nk’umukinnyi wayo mushya ariko icyarimwe akaba n’umutoza. Agace ka kabiri kaje kurangira APR BBC igatsinze ku manota wa 22-21.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyioboye umukino n’amanota 47-34. Nyuma yo gukoresha imbaraga nyinshi mu gace ka kabiri, Kepler itariri gukora impinduka nyinshi ugereranyije na APR BBC yaje gutsindwa agace ka gatatu amanota 25-11.

Agace ka nyuma nako ikipe ya APR BBC yagatsinze ku manota 26-22. Ni uko umukino warangiye ari amanota 98 ya APR BBC ku manota 67 ya Kepler BBC.

Jovon Adonis Filer wa APR BBC ni we mukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 27. Umunya-Kenya Wamukota Bush ukinira APR BBC niwe wakoze rebounds nyinshi mu mukino aho yakoze rebounds 20, ni mu gihe Ntore Habimana wa APR BBC na Mugabe Aristide wa Kepler BBC aribo bahize abandi mu gutanga imipira yavuyemo amanota (Assists) myinshi aho bose batanze imipira 8.

N’ubwo Kepler BBC yatsinzwe uyu mukino ariko bigaragara ko ari ikipe itanga ikizere mu minsi iri imbere kuko ifite abakinnyi beza barimo Bowie Chad wigaragaje cyane muri uyu mukino akaza no gutsinda amanota 23. Ntawakwirengagiza abarimo Cyiza Twizeyimana, Yamin Niyubahwe, Bigwi Abdul Djabal n’abandi.

Ubwitabire ku mikino yo kuri uyu wa gatanu ntawayinenga kuko abafana bari benshi biganjemo urubyiruko, bigaragara ko umukino wa basketball uko wakomeza gutera imbere n’abafana bakomeza kwiyongera. Umuyobozi (CEO) wa NBA Africa, Clare Akamanzi yari umwe mu bitabiriye imikino ifungura shampiyona.

CEO wa NBA Africa, Clare Akamanzi ni umwe mu bitabiriye umunsi wa mbere wa shampiyona ya basketball

Imikino irakomeza kuri uyu wa gatandatu muri LDK, Espoir BBC itana mu mitwe na United Generations for Basketball (UGB). Indi mikino izakinwa ku cyumweru muri LDK K Titans ikina na Orion BBC saa 11:00 z’amanywa naho Patriots na Tigers BBC zizakine saa 01:00 n’ubundi muri LDK.