BASKETBALL: APR BBC, REG BBC na Patriots BBC zongeye kwitwara neza

494

Kuva kuri uyu wa gatanu mu nzu y’imikino (Gymnasium) yo muri Lycee de Kigali (LDK) hakinirwaga umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda, Kepler BBC ibona insinzi ya mbere kuva yaza mu kiciro cya mbere.

Imikino yatangiye ku wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 saa 18:00 z’umugoroba UGB yashowemo amafaranga na Bruce Melodie n’umureberera inyungu ze Coach Gael ikina na REG BBC.

Uyu mukino waje kurangira REG BBC ibyitwayemo neza cyane maze itsinda UGB amanota 86 ku manota 64 ya UGB.

UGB niyo yatangiye yitwara neza mu gace ka mbere kuko yatsinze amanota 28-16, mu tundi duce ntiyigeze ihirwa kuko yatsinzwe amanota 29-6 mu gace ka kabiri, itsindwa 24-16 mu gace ka gatatu, yongera kandi gutsindwa amanota 17-14 mu gace ka kane ari nako kanyuma. Ibi byatumye umukino urangira REG BBC ibona insinzi n’amanota 86-64.

Umukinnyi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo KAMBUYI MANGA Pitchou niwe witwaye neza muri uyu mukino nyuma yo gutsinda amanota 22, akora rebounds 11 yanganyije na MUHIZI Prince wa UGB nawe wakoze 11 mu mukino.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wahuje Orion BBC na Patriots BBC. Umukino warangiye Patriots yitwaye neza maze ibona insinzi ku manota 92-65.

Orion BBC yatangiye igora cyane Patriots BBC kuko mu gace ka mbere amakipe yombi yanganyije amanota 18-18, gusa mu tundi duce dutatu Patriots BBC yahise ijya hejuru maze idutsinda ku manota 26-18, 27-18 n’agace ka nyuma yatsinze ku manota 21-11. Byatumye umukino urangira Patriots BBC itsinze amanota 92-65.

Atkinson David Tanner wa Orion BBC niwe watsinze amanota menshi mu mukino kuko yatsinze 25 naho Kamndoh Betoudji Frank niwe wakoze rebounds nyinshi mu mukino nyuma yo gukora rebounds 16.

Imikino yakomeje ku wa gatandatu saa 15:00, Tigers BBC ikina na Espoir BBC. Uyu mukino warangiye Tigers ibyitwayemo neza maze itsinda amanota 80-72. TURATSINZE Olivier wa Espoir BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 23 naho MUHAYUMUKIZA Eric nawe wa Espoir niwe wakoze rebounds nyinshi aho yakoze 13.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wa Inspired Generation n’ikipe ya APR BBC. Uyu mukino warangiye APR BBC ibyitwayemo neza maze itsinda amanota 93-52.

Ni ikipe ya APR BBC yabye nziza mu duce twose tw’umukino, mu gace ka mbere yatsinze amanota 24-13, mu gace ka kabiri itsinda 25-14, mu gace ka gatatu itsinda 24-11 naho mu gace ka nyuma itsinda amanota 20-14, muri rusange umukino urangira ari amanota 52 ya Inspired Generation ku manota 93 ya APR BBC.

NSHOBOZWABYOSENUMUKIZA Jean Jacques Wilson utarakinnye umukino wa mbere wa shampiyona kubera imvune niwe watsinze amanota menshi mu mukino n’amanota 20 naho RUGAMBA Patrick wa Inspired Generation niwe wakoze rebounds nyinshi mu mukino kuko yakoze rebounds 17.

Umukino wasoreje indi yose muri shampiyona ya basketball mu Rwanda mu bagabo ni umukino wabereye muri Kepler College i Kinyinya aho ikipe ya Kepler BBC yari yakiriye ikipe ya Kigali Titans itarakinnye umukino wa mbere wa shampiyona kuko hari amafaranga yo kwandikisha abakinnyi yari itararangiza kwishyura.

Kepler BBC ikizamuka mu kiciro cya mbere uyu mwaka yabyaje umusaruro amahirwe yo gukinira ku kibuga cyayo maze itsinda umukino wayo wa mbere muri shampiyona amanota 60-44.

Muri uyu mukino SONGA Victor niwe wabaye mwiza cyane kuko yatsinze amanota 16, akora rebounds 3 aniba umupira inshuro 1. Bienvenue Liseko Bolangi wa K Titans niwe wakoze rebounds nyinshi muri uyu mukino kuko yakoze rebounds 21 naho MUGABE Aristide wa Kepler BBC niwe watanze imipira myinshi yavuyemo amanota (Assists) aho yatanze imipira 6.