Amakipe y’u Rwanda mu bangavu no mu ngimbi yatangiye yitwara neza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kiri kubera muri Afurika y’Epfo, FIBA U18 Afrobasket.
Kuri uyu wa mbere tariki 2 Nzeri 2024 abangavu b’u Rwanda bakinnye umukino wa mbere na Afurika y’Epfo.
N’ubwo Afurika y’Epfo yariri imbere y’abafana bayo ntibyayibujije kwandagazwa n’u Rwanda maze ruyitsinda amanota 102-39.
Muri uyu mukino, Nibishaka Bridgitte ukinira u Rwanda yabashije gukora ibizwi nka ‘double double’ kuko yatsinze amanota 25, akora rebounds 16.
Mu bangavu, u Rwanda ruri mu itsinda A, rurikumwe muri iri tsinda na Tunisie, Afurika y’Epfo na Cameroun.
Nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo, u Rwanda ruzagaruka mu kibuga tariki 5 Nzeri 2024 naho umukino wa gatatu ruwukine tariki 8 Nzeri 2024.
Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nzeri nibwo ingimbi z’u Rwanda nazo zakinnye umukino wazo wa mbere, nazo zahuye n’Afurika y’Epfo.
U Rwanda rwitwaye neza muri uyu mukino rubifashijwemo na Kayijuka Dylan Lebson wakoze ‘double double’ kuko yatsinze amanota 25 na rebounds 14 maze rutsinda Afurika y’Epfo amanota 81-64.
Ikipe y’u Rwanda mu ngimbi yisanze mu itsinda C aho iri kumwe na Maroc, Afurika y’Epfo na Zambia.
U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri tariki 6 Nzeri 2024, rukazakina na Maroc naho umukino wa gatatu ruzawukine na Zambia tariki 9 Nzeri.