Barambara Messi na Bob Marley bakabakomera amashyi, nakwambara Perezida bagatangara – RUCAGU Boniface

349

Mu gihe benshi bibaza impamvu RUCAGU Boniface yambara imyambaro iriho amafoto ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME, yasobanuye impamvu ibimutera ndetse avuga ko yibaza impamvu abantu batangazwa no kubona yambaye umwambaro umeze utyo.

RUCAGU Boniface yakoze imirimo inyuranye muri Repubulika zabayeho mu Rwanda, yabaye Umudepite, Sous Prefe, Prefe, Guverineri, ayobora itorero ry’igihugu, ubu ni umwe mu bagize urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye.

Uretse kuba yarabaye muri Politike kuva ku ngoma ya Kayibanda kugeza ubu, Rucagu azwi cyane ku myambarire yihariye, aho yambara ishati iriho amafoto ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME.

Rucagu avuga ko impamvu yo kwambara imyambaro imeze itya ari umwihariko we wo gukunda umukuru w’igihugu.

Ati;”Mfite impamvu nyinshi zituma mukunda (Perezida Kagame), ariko umwihariko ni uko ari umuyobozi mwiza kandi ukunga abanyarwanda bose, ubwo iyo mvuga bose nange mba ndimo.”

Rucagu akomeza avuga ko kwambara imyenda iriho amafoto ya Perezida Kagame atari mu buryo bwo kugaragaza ko ariwe umukunda kurusha abandi ko ahubwo we aribwo buryo yahisemo kubigaragaza.

RUCAGU Boniface yambaye ishati iriho amafoto ya Perezida Kagame

Rucagu akomeza yibaza impamvu bitangaza benshi nyamara ari ibisanzwe ko abantu bambara imyambaro iriho amafoto y’abo bafitiye amarangamutima.

Ati;”Barambara Messi na Bob Marley bakabakomera amashyi, nakwambara Perezida (Kagame) bagatangara. Ndibaza impamvu uwambaye umwambaro uriho ifoto y’ibyamamare binyuranye hirya no hino ku Isi ari we baha agaciro.

Akomeza agira ati;”Ariko reka nkubaze, aho utuye cyangwa ugenda nta bantu usanga bambaye Messi? ubwo se mu Rwanda ari Messi ari na Perezida ukwiye kwambarwa ubona ari nde?

Yungamo agira ati;“Messi utigeze ubona, Messi utarabohoye u Rwanda mukamutambagirana mu mwambaye mu gatuza, abantu bakagukomera amashyi ngo waberewe, nge Rucagu nakwambara Perezida(Kagame), bati ariko nk’uyu yambaye ate? Nka buriya ni ukubera iki?

Rucagu akomeza yemeza ko kwambara ishati iriho ifoto ya Perezida Kagame, abifata nk’igihango afitanye na we ndetse n’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Yagize ati;”Umukuru w’Igihugu ni ikirenga muri byose, kumwambara rwose nge mbona ari ishema ry’uko Igihugu gifite Umuyobozi ukunda abo ayobora, Umuyobozi uha Igihugu icyerekezo (vision).