Threads ni urubuga rwatangijwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Meta kiyoborwa na Mark Zucherberg Ari nacyo gifite imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram.
Mark Zucherberg yatangaje ko Ari urubuga ruje guhangana na Twitter imaze iminsi yinubirwa na bamwe mu bayikoresha kubera amavugurura yatangaje.
Bamwe mu byamamare byo mu Rwanda rero nabo ntibacikanwe kuko kwikubitiro bahise biyandikisha bakanafungura konti zabo kuri Threads muri bo harimo nka Dj Brianne, Tidjara Kabendera, Rocky Kiimomo, zuby Comedy n’abandi batandukanye.
Threads ifite umwihariko wo kuba umuntu ashobora kwandika ubutumwa bw’amagambo 500 mugihe Twitter ari amagambo 280.
Umuyobozi wa Meta Mark Zucherberg yatangaje ko abarenga miliyoni 10 bamaze kwiyandisha no gufungura konti zabo mugihe cy’amasaha arindwi gusa.