spot_img

Bamporiki yongeye kujya imbere yabacamanza

Hon. Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda uherutse gukatirwa gufungwa imyaka ine, akajurira, yaburanye ubujurire, aho abamwunganira bavuze ko ibikurukiranywe kuri uyu munyapolitiki byo kwaka amafaranga umunyemari, nta shingiro bifite kuko nta kimenyetso kibigaragaza.

Bamporiki witabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, yari yambaye ishati y’umweru, isuti y’ikijuju n’ipantaro y’umukara, yageze muri uru rukiko yajuririye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyasomwe tariki 30 Nzeri 2022, rwamuhamije icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyo gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.

Abanyamategeko bunganira uregwa, bavuze ko miliyoni 10 bivugwa ko Bamporiki yatse umunyemari Gatera, nta kimenyetso kibigaragaza kuko nta majwi afashe cyangwa ubutumwa bwaba ubwo kuri WhatsApp bubigaragaza.

Umwe mu banyamategeko bunganira Bamporiki, yavuze ko uwitwa Shema bivugwa ko ari we wagiye kuzana amafaranga yahawe Bamporiki, yagiye Gatera [uwatswe] amubwiye ko ajya kuzana inzoga, birangira iyo nzoga ihindutse amafaranga.

Uyu munyamategeko yavuze ko n’uyu Shema wagiye ajya kuzana iyo nzoga, na we ubwe atari azi ko ari amafaranga ahubwo ko na we yari azi ko ari inzoga.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko, abunganira Bamporiki bavuze ko iki adakwiye kugikurikiranwaho kuko ngo uwayoboraga nk’umuyobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ntaho yari ahuriye n’uruganda rwenga inzoga Gisozi.

Uyu munyamategeko yatanze urugero ko wenda byamuhama aramutse yarayoboraga nka Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, maze akayobya Umuhanda ugaca hafi y’inzu ye kugira ngo yegere umuhanda, bityo ngo umwanya yari afite ntaho uhuriye n’inganda.

Edouard Bamporiki, ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku mpamvu z’ubujurire bwe ndetse n’ibyatangajwe n’abamwunganira, yavuze ko atari umwere kuri ibi byaha aregwa kuko atakoresheje ubushishozi,

Yavuze ko kuba yarakiriye ariya mafaranga akurikiranyweho gufata nk’indonke, atari akwiye kugwa muri uwo mutego, icyakoze avuga ko akwiye guhabwa imbabazi.

Ni imbabazi yasabye akinahagarikwa muri Guverinoma y’u Rwanda, anatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha.

No mu iburanisha rya mbere ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Bamporiki, yari yabwiyw Umucamanza ko yemera ibyo yakoze ariko ko asaba imbabazi akaba yahanishwa igihano cyoroheje.

Ubwo yavugaga ku gifungo cy’imyaka 20 yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha, uyu munyapolitiki yari yavuze ko ari myinshi, kuko aramutse ayifunzwe ntacyo yaba akimariye u Rwanda kandi yumva agifite ubushake n’imbaraga byo gukorera Igihugu.

Uruhande rwa Bamporiki rwavuze ko ibyo ashinjwa byo gufunguza umugore wa Gatera atari byo kuko yafunguwe n’urukiko rubonye ko ari ngombwa ko arekurwa.

Me Evode Kayitana na Jean Baptiste Habyarimana bunganira Bamporiki bavuze ko ihazabu ya miliyoni 60 umukiriya wabo yaciwe ari nini bagereranyije n’ibyo amategeko ateganya. Bavuga ko itagombye kurenga miliyoni 30.

Aba bavuze ko imyitwarire y’umukiliya wabo “y’ubunyangamugayo” no kuba yarasabye imbabazi bikwiye gutuma igihano cye n’amande yaciwe bigabanywa kandi bigasubikwa akabasha gukomeza kwita ku mugore we urwaye bikomeye.

Basabye urukiko kandi kumusigiraho icyaha kimwe cyo “kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya”,

Bamporiki nawe yavuze ko akomeje “gutakamba” kuko yakoze amakosa, akaba asaba imbabazi abanyarwanda na perezida.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Bamporiki yemeye ibyaha kandi ko urukiko rusubitse igihano kuri we “nta somo rwaba rutanze ku muryango nyarwanda no ku rubyiruko yari ayoboye”.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba umugore we arwaye atari impamvu ituma itegeko risubika igihano cy’uwahamwe n’ibyaha.

Biteganijwe ko imyanzuro y’ubujurire bw’uru rubanza izasomerwa mu rukiko rukuru i Saa Munani (14:00) z’amanywa yo ku ya 16 Mutarama mu mwaka utaha wa 2023.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img