BAL: Dynamo BBC yatewe mpaga kuko yanze kwambara ‘Visit Rwanda’

797
Ikipe ya Dynamo BBC y'i Burundi yatewe mpaga

Mu mikino Nyafurika y’amakipe atari ay’ibihugu muri basketball iri kuba ku nshuro yayo ya 4, Basektball Africa League (BAL) ikipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi yemeye guterwa mpaga kubera kwanga kwambara ‘Visit Rwanda’ nk’umuterankunga w’iri rushanwa.

Dynamo BBC niyo kipe ya mbere yo mu Burundi yari yitabiriye iyi mikino ya BAL. Yisanze mu itsinda rya Kalahari Conference riri gukinira muri Afurika y’Epfo.

Umukino wa mbere Dynamo BBC yakinnye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki 9 Werurwe 2024 yari yatsinze ikipe ya Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 86-73. Muri uyu mukino Dynamo BBC yakinnye yahishe ibirango bya ‘Visit Rwanda’ biba ku myenda ikinishwa muri iri rushanwa nk’umuterankunga waryo.

Kuri iki cyumweru ikipe ya Dynamo BBC yagombaga gukina umukino wayo wa kabiri n’ikipe ya FUS Rabat Baskteball yo muri Maroc ariko yanga gukina, yemera guterwa mpaga kuko yinangiye kwambara imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’.

Uyu mukino wagombaga kubera kuri SunBet Arena warangiye Dynamo BBC itewe mpaga y’amanota 20-0 nk’uko amategeko ya basketball abiteganya ku bwo kutubahiriza amategeko ajyanye n’imyambarire y’irushanwa nk’uko byatangajwe na Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall.

Dynamo BBC y’i Burundi yanze kwambara ‘Visit Rwanda’ kubera umwuka mubi uherutse gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi ndetse watumye u Burundi bufata umwanzuro wo gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, imipaka na nubu iracyafunze.

Uyu mwuka mubi waje nyuma yaho Leta y’i Gitega iyobowe na Perezida NDAYISHIMIYE Evariste ishinje Leta y’i Kigali iyobowe na Perezida KAGAME Paul gutera inkunga no gucumbikira umutwe wa RED Tabara urwanya Leta y’i Burundi nyamara ibi u Rwanda rukabihakana rwivuye inyuma.

Itangazo ryo guterwa mpaga kwa Dynamo BBC y’i Burundi