ASIAN CUP: Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma

197

Nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Jordan igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe k’ibihugu cya Aziya (Asian Cup), Qatar yakiriye irushanwa nayo yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Iran ku nsinzi y’ibitego 3-2.

Ikipe ya Qatar ari nayo ifite igikombe giheruka cya 2019 yageze ku mukino wa nyuma y’uko itsinze Iraq ibitego 3-2. Iran niyo yabanje igitego ku munota wa 4 gitsinzwe na Sardar Azmoun. Qatar yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 17 gitsinzwe na Jassem Gaber ndetse ihita ibona igitego cya 2 ku munota wa 43 gitsinzwe na Akram Afif.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya Qatar kuri kimwe cya Iran. Iran yaje kuva inyuma maze yishyura igitego ku munota wa 51, ni penaliti yatewe neza na Alireza Jahanbakhsh. Kugeza aka kanya ibitego byari 2-2.

Umukino ugeze ku munota wa 82 nibwo rutahizamu usanzwe ukinira Al-Duhail y’iwabo muri Qatar Almoez Ali yatsinze igitego cya 3 cyahise gisezerera Iran mu gikombe cy’Aziya.

Iyi ni inshuro ya kabiri Qatar igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Aziya, ubwo iheruka ku mukino wa nyuma yatsinze Ubuyapani ibitego 3-1 ni mu gihe ikipe ya Jordan nayo iri ku mukino wa nyuma ari ubwambere mu mateka yayo ibikora.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Aziya utegerejwe tariki 10 Gashyantare 2024, saa kumi nimwe z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda. Uyu mukino ukaba uzabera kuri Lusail Stadium yakira abafana barenga ibihumbi 80, ikaba ariyo stade nini muri Qatar no mu Burasirazuba bwo hagati muri rusange.

Lusail Stadium izakinirwaho umukino wa nyuma w’igikombe cy’Aziya