ASIAN CUP: Ikipe ya mbere yageze ku mukino wa nyuma yandika amateka

175

Mu gikombe k’ibihugu ku mugabane w’Aziya kigeze muri 1/2 k’irangiza, ikipe ya Jordan yabashije kugera ku mukino wa nyuma ikuyemo Koreya Y’Epfo yahabwaga amahirwe yo gutwara iki gikombe.

Ni ubwambere Jordan igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Aziya. Iyi kipe yanyuze mu inzira igoye gusa yakomeje gutungura benshi.

Jordan yari mu itsinda rya 5 aho yarikumwe na Malaysia, Bahrain na Koreya Y’Epfo yakuyemo none. Muri iri tsinda Jordan yazamutse nk’ikipe yatsinzwe neza kuko yarifite amanota 4, ikaba iya gatatu mu itsinda nyuma ya Bahrain na Koreya Y’Epfo.

Mu mukino w’amatsinda Jordan yahuyemo na Koreya Y’Epfo wari warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Jordan yahise ihura na Iraq muri 1/8 k’irangiza maze ibasha kuyikuramo iyitsinze ibitego 3-2, ihita yerekeza muri 1/4 aho yahuye na Tajikistan nayo iyikuramo iyitsinze igitego 1-0.

Kuri uyu wa kabiri ni bwo yakinnye umukino wa 1/2 k’irangiza na Koreya Y’Epfo maze iza kubasha kuyikuramo iyitsinze ibitego 2-0. Ibitego bya Jordan byatsinzwe na Yazan Al-Naimat na Mousa Suleiman Al-Taamari ku munota wa 53 na 66.

Ni ubwambere Jordan igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Aziya mu mateka yayo , ni mu gihe Koreya Y’Epfo yabashije kwegukana iki gikombe ubugira kabiri mu mateka yayo, ni mu 1956 n’1960.

Muri iki gikombe kiri kubera muri Qatar kirakomeza kuri uyu wa gatatu ikipe y’igihugu ya Qatar icakirana na Iran saa 17:00 z’umugoroba zo mu Rwanda, ni umukino uzabera kuri Al Thumama Stadium.