spot_img

ASIAN CUP: Byinshi wamenya ku gikombe cy’Aziya kiributangire kuri uyu wa gatanu

Kuri uyu wa gatanu saa 18:00 z’umugoroba haratangira imikino y’ibihugu mu gikombe cy’Aziya. Ni inshuro ya 18 iki gikombe kiri bube kigiye gukinwa; igikombe cya mbere cyakinnwe mu 1956 naho igiheruka cyabaye muri 2019, ni igikombe kiba buri myaka 4.

Igikombe cy’Aziya kikaba gitegurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Aziya (AFC). Igikombe cy’uyu mwaka kikaba kizakinirwa muri Qatar, amakipe y’ibihugu 24 niyo yitabiriye iri rushanwa.

Imikino izajya ibera kuri stade 9 ziri mu migi 5 yo muri Qatar. Muri izo stade harimo Al Bayt Stadium yo mu mugi wa Al Khor, iyi stade ikaba yakira abafana 68,895, hari Lusail stadium iherereye mu mugi wa Lusail yakira abafana 88,966, hari stade 2 zo mu mugi wa Doha harimo Abdullah Bin Khalifa yakira abafana 10,000 na Al Thumama Stadium yakira abafana 44,400.

Hari stade 4 zo mu mugi wa Al Rayyana zirimo Ahmad Bin Ali Stadium yakira abafana 45,032, Education City Stadium yakira abafana 44,667, Jassim Bin Hamad Stadium yakira abafana 15,000 na Khalifa International Stadium yakira abafana 45,857 ubundi hakaba na stade yo mu mugi wa Al Wakrah yitwa Al Janoub Stadium yakira abafana 44,325.

Ibirori byo gufungura irushanwa byiswe “The Lost Chapter of Kelileh and Demneh” birabera kuri stade ya Lusail kuri uyu wa gatanu.

Ni amakipe 4 y’ibihugu atarabashije kwitabira iki gikombe kuri iyi nshuro kandi yaritabiriye igikombe giheruka ariyo Koreya ya Ruguru, Turkmenistan, Yemen na Philippines. Hong Kong ni ubwambere yitabiriye iki gikombe kuva mu myaka 56 ishize.

Ibihugu bya Indonesia na Malaysia ni ubwambere bigiye gukina iyi mikino kuva mu 2007 ubwo byakiraga iri rushanwa.

Iran yihariye agahiga ko kwitabira iri rushanwa inshuro 15 zikurikirana kuko ntirasiba na rimwe kuva mu 1968.

Amakipe agabanyije mu matsinda 6, buritsinda ririmo amakipe 4:

ITSINDA A: Qatar, Ubushinwa, Tajikistan na Lebanon

ITSINDA B: Australia, Uzbekistan, Syria n’Ubuhinde

ITSINDA C: Iran, UAE, Hong Kong na Palestine

ITSINDA D: Japan, Indonesia, Iraq na Vietnam

ITSINDA E: Koreya Y’epfo, Malaysia, Jordan na Bahrain

ITSINDA F: Saudi Arabia, Thailand, Kyrgyzstan na Oman

Imikino iratangira kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mutarama 2024 ikazarangira tariki 10 Gashyantare 2024.

Imikino y’amatsinda nirangira, hazazamuka amakipe 2 ya mbere muri buritsinda, azaba ari amakipe 12 hanyuma hazamuke n’andi makipe 4 azaba yaratsinzwe neza. Aya makipe 16 niyo azahita akina imikino yo gukuranwamo ya 1/8 k’irangiza.

Ikipe ya Qatar yakiriye iri rushanwa ni nayo ifite igikombe giheruka.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img