Ase nibitambo bingana iki byasabye Bruce Melody kugirango agere aho ageze ubu?

1724

Umwite Bruce Melody cyangwa umwite Itahiwacu Bruce amazina yiswe n’ababyeyi akaba yaravukiye mukagali ka Kamashashi umurenge wa Nyarugunga akarere ka Kicukiro ahazwi nk’i Kanombe akaba yaravutse kuwa 3 werurwe 1992, Ababyeyi be Ntibihangana Gerve akaba ari Papa we naho Mama we akitwa Muteteri Vale akaba ari ubuheta mumuryango wabana 4 mubakobwa 2 n’abahungu 2 ise akaba yaraje gupfa Bruce Melody afite imyaka 3 naho muri 2012 akiza mumuziki nabwo umubyeyi yarasigaranye ariwe Mama we nawe yitaba Imana asigara ahetse umuryango mubuzima bwo kwishakisha

Bruce-Melody

Gusa ibyo byose byo gukora umuziki ndetse nibyo kuba yarahuye nibyo bimubabaza byose ntibyakuragaho ko yabaga afite no kwita kumasomo ye aho yarangije abona Dipolome mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo.

aho yize amashuri abanza kuri Ecole Busanza ndetse na G.S Camp Kanombe amashuri yisumbuye ayatangirira i Kanombe kuri EFOTEC ayarangiriza kuri Lycee Islamic Rwamagana.

gusa akaba yarinjiye mumuziki aho yakuriye mu rusengero rwa Abarokore rwi Kanombe akavuga ko yahimbaga indirimbo bakaziha abandi akaba aribo baziyobora bazitera, ibyo byose byaramubabazaga bituma ibya korali abivamo atangira kwiyandira indirimbo ziwe aho yari akiri mumashuri abanza aho yafashijwe icyo gihe nitsinda ryitwaga KGB bituma bamujyana muri sitidiyo aho yararangije umwaka wa 6 muri 2006 gusa icyo gihe ntabwo byamuhiriye kuko indirimbo ye yananiwe na ba producer batandukanye birangira abivuyemo

Gusa ibyo byatumye ajya kwiga gukora umuziki (production) aho yarafite intego yo kuzikorera indirimbo ye kuko yaramaze kubona ko nta mu producer umuha umwanya bigera aho yasigaye muri Black studio yari iya Amag The Black gusa birangira yirukanywe ariko muri urwo ruzenguruko byatumye agaruka nyuma nuko akora indirimbo ya mbere yitwa Ngiye kubivuga nyuma muri 2012  yahise akora iyitwa Tubuvemo yumva irakunzwe cyane ahita akora iyitwa Telefone nayo iramenyekana ahita akora iyitwa ngo Uzandabure, urugendo rw’umuziki arutangira ubwo azamuka yitwa Bruce Melody.

Bruce in production

Iri zina kandi Bruce Melody, izina Bruce avuga ko ari Papa we warimwise aho yavutse hakunzwe cyane umuntu witwa BruceLii muma Flim menshi naho Melody avuga ko yaryiswe na musaza wa Teta Diana kuko kera akiri producer avuga ko yajyaga muma studio atandukanye atanga Melody aho aban=mushakaga bahamagaraga bati reka duhamagare wamwana wa Melody aze, batangira kurimwita gutyo.

gusa ibyo byaramufashije cyane nyuma yaho mama we yaramaze gutaha kuko yahise ajya gusinya Contract muri Super Level akaba ari nayo Contract ye yambere muri uru rugendo nyuma nabwo abona ko bidahagije abivamo niko kujtya kwikorera kugiti cye aho byageze abasha no gutwara irushanwa rya Primus GumaGuma Super Star nyuma aza gushinga itsinda rya 1:55 Am naryo rierakomera kugeza aho ryamushyize kurwego rwo hejuru muri iki gihugu ndetse no hanze yacyo kuko byatumye abasha no gukorana n’abahanzi mpuza mahanga nka Harmonize ndetse na CHagy nabandi batandukanye

ubu akaba amaze igihe ashyize hanze indirimbo yitwa Soweto.