AS Kigali yatomboye Unity FC: Uko tombora y’Igikombe cy’Amahoro yagenze

934

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 habaye tombora yagennye uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’Igikombe cy’Amahoro gitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ijonjora rya mbere ryitabirwa n’amakipe aba ataritwaye neza mu gikombe giheruka ari nayo mpamvu usangamo amakipe menshi atari ayo mu kiciro cya mbere.

Itariki Igikombe cy’Amahoro kizatangira gukinirwaho ntiziramenyekana gusa imikino ishobora gutangira hagati ya tariki 3-4 Ukuboza 2024 mu gihe nta mikino ya shampiyona yakinwa icyo gihe.

Uko amakipe yatomboranye

Impeesa FC VS Muhisimbi FC

Intare FC VS Espérance FC

Ivoire Olympique VS Interforce FC

Tsinda Batsinde VS Muhanga FC

United Stars VS KG Raiders

Etincelles FC VS Sina Gerard FC

Étoile de l’Est VS Motar FC

Amagaju FC VS Ejo Heza FC

Rutsiro FC VS Marines FC

Musanze FC VS La Jeunesse FC

UR FC VS Classic FC

City Boys VS Irakenewe FC

Kiyovu Sports VS Yellow Stars

Muhazi United VS Nyanza FC

AS Kigali VS Unity FC

Addax FC VS Nyabihu Young Boys

Igikombe cy’Amahoro giheruka cyegukanwe na Police FC itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma.