Aruna Moussa Madjaliwa yandikiwe na Rayon Sports abazwa ibisobanuro ku mpamvu yataye akazi

911
Aruna Moussa Madjaliwa

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye ibaruwa umukinnyi wayo w’umurundi Aruna Moussa Madjaliwa ngo atange ibisobanuro ku mpamvu yataye akazi.

Iyi baruwa yanditswe tariki 23 Gashyantare 2024, Madjaliwa asabwa ibisabanuro ku hantu ari kuri ubu kuko atari mu kazi ndetse asabwa kugaruka.

Madjaliwa yatangiye gukinira Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2023/24 muri Nyakanga 2023. Yakiniye Rayon Sports kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ubundi ntiyongera kugaragara mu kibuga akinira iyi kipe.

Muri uwo mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Mukura VS ibitego 4-1 ndetse Madjaliwa yanatsinze igitego nibwo yavuze ko yagize ikibazo k’imvune y’agatsitsino.

Kuva icyo gihe Madjaliwa ntiyakiniye Rayon Sports kubera ikibazo k’imvune.

N’ubwo ariko atakinaga, Madjaliwa yabonaga umushahara nk’abandi bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports.

Mu ibaruwa bamwandikiye ariko bamumenyeshaga ko atazongera guhembwa mu gihe adatanze ubusobanuro bw’aho ari ndetse ngo aze gukinira Rayon Sports.

Nyuma yo kuba Rayon Sports itarifite amakuru ku ho uyu mukinnyi wayo aherereye, yamusabye kuza akitabwaho n’abaganga b’ikipe ari ntiyaza.

Uyu mukinnyi yaje muri Rayon Sports avuye muri Bumamuru y’iwabo mu Burundi, akaba akina mu kibuga hagati yugarira ndetse n’umwe mu bafashaga cyane ikipe ya Rayon Sports.

Hari amakuru ko uyu mukinnyi yifuzaga gutandukana na Rayon Sports ariko ntibyamuhira. Nyuma y’uko byanze, byavugwaga ko azasubukura imyitozo muri Gashyantare 2024 gusa na nubu amaso yaheze mu kirere amutegereje.