Arteta yanyomoje ibyo gutandukana n’Arsenal avuga ko ari ibinyoma

204

Umutoza mukuru w’Arsenal yahakanye amakuru yavugaga ko uyu mutoza azatandukana n’iyi kipe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino avuga ko ari ibinyoma ko ntaho ateganya kujya.

Nyuma y’uko umudage watozaga Liverpool Jurgen Klopp atangaje ko azatandukana n’iyi kipe uyu mwaka n’urangira ndetse n’umutoza Xavi Hernandez watozaga FC Barcelona nawe akabigenza gutyo, haciyeho amasaha make amakuru aba menshi ko na Mikel Arteta yaba yifuza gutandukana n’Arsenal.

Amakuru yavugaga ko Arteta azatandukana n’Arsenal hanyuma agahita yerekeza muri FC Barcelona muri Espagne gusimbura Xavi. Ibi ariko ubwo Arteta yabibazwagaho yabiteye utwatsi avuga ko ari ibinyoma.

Yagize ati;”Hoya, amakuru mwasomye ejo ni ibinyoma. Ntabwo nzi aho ibyo byaturutse kandi rwose ni ikinyoma cyambaye ubusa.”

Yakomeje agira ati;”Ntabwo nabyizera, ntabwo nzi aho byavuye kuko ntavomo bifite rifatika, ntacyo bivuze. Ndakeka ko bikwiye ko umuntu yajya yitonda mbere yo kuvuga undi nk’uko byakozwe ejo.”

Mu bisobanuro bye, Mikel Arteta yakomeje yitsa ku mubano we n’Arsenal avuga ko ari aho akwiriye kuba ari. Agashimangira ko iyi Arsenal yubatse atayisiga gutyo gusa ko ahubwo ashobora kongera amasezerano.

Aho yagize ati;”Ndi aho nkwiye kuba, ndi kumwe n’abo tugomba kuba kumwe, ndishimye cyane aho ndi. Nk’uko namye mbivuga turi mu rugendo rugana aheza hamwe n’iyi kipe (Arsenal), abakinnyi, ubuyobozi kandi haracyari byinshi byo kwiga.”

Ubwo yabazwaga ibyo kwerekeza muri FC Barcelona, umutoza Arteta yatangaje ko ibyo bitari mu nshingano ze cyangwa ikipe ahubwo akomeza kugaragaza ko yababajwe n’abatangaje ayo makuru.

Abajijwe ibyo kongera amasezerano muri Arsenal yirinze kugira byinshi abivugaho. Yagize ati;”Simbizi. Ndatekereza ko mfitanye umubano mwiza n’ubuyobozi. Ibintu birizana kandi twishimira ko byagenda neza. Igihe nikigera ibyo biganiro tuzabigirana hanyuma tubifateho umwanzuro.”

Arteta yageze muri Arsenal nk’umutoza muri 2019, akaba afite amasezerano muri iyi kipe azamugeza muri 2025. Mu mikino 210 amaze gutoza iyi kipe yatsinzemo imikino 124, atsindwa imikino 54, anganya imikino 32.