Arteta, Guadiola na Tuchel bose bashinjwa guseserezanya

805
Mikel Arteta na Pep Guadiola

Umunya-Portugal Sérgio Paulo Marceneiro da Conceição utoza ikipe ya FC Porto yikomye umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta ko yamusesereje ku muryango we nyamara uwo avuga yaramaze no kwitaba Imana.

Ibi umutoza Conceição nyuma y’umukino wa 1/8 cya UEFA Champions League ubwo ikipe ye ya FC Porto yasezererwaga na Arsenal kuri penaliti kuri uyu wa kabari tariki 12 Werurwe 2024.

Conceição yavuze ko Arteta yamubwiye amagambo atari meza nyamara umuntu amuseserezaho yaranitabye Imana ariko kandi yongeraho ko wagira ngo ni umuco w’abatoza bo muri Espagne kuko ibi ari nabyo Pep Guadiola utoza Manchester City yamukoreye ubwo baheruka guhura muri UEFA Champions League.

Uyu mutoza ariko yanze kuvuga amagambo Arteta yamubwiye ahubwo amugereranya na Pep Guadiola kuri iyo myitwarire aho yagize ati;”Ibyo Arteta yavuze ntabwo ari ngombwa. Ubwo twari mu mukino yagiye ku ntebe y’abasimbura maze abivuga mu rurimi rwo muri Espagne (Spanish), uyu ushobora kuba ari umuco w’abatoza bo muri Espagne kuko ni nk’uko byagenze ku mutoza Pep Guadiola nawe yasesereje umuryango wange. Mu nyuma namubwiye gucisha make kuko umuntu aba anseserezaho atakiri mu mubiri ahubwo ko agomba kureba ibyo gutoza ikipe ye.

Ibi umutoza Conceição yatangaje ntaho bitaniye n’ibyo yatangaje muri 2020 ubwo FC Porto yahuraga na Manchester City ya Pep Guadiola muri UEFA Champions League kuko nabwo yavuze ko umutoza Pep Guadiola yamusesereje ku muryango we.

Uretse aba batoza babiri bo muri Espagne bashinjwa n’umutoza Conceição kumusesereza ku muryango we, n’umutoza w’umudage Thomas Tuchel avugwa kuri uru rutonde ko ubwo yatozaga ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza nawe yabwiye umutoza Conceição amagambo atari meza ariko akabura uko amusubiza kuko icyongereza ke atari kinshi ndetse akaba yarahugiye ku mukino.

Umutoza Sérgio Paulo Marceneiro da Conceição yikoma Arteta, Guadiola na Tuchel ko batukana