Arsenal yabujijwe kwambara umwambaro wayo wa mbere ku mukino izahuramo na Tottenham

944

Komisiyo y’abasifuzi muri shampiyona yo mu Bwongereza, Premier League’s refereeing body (PGMOL), yabujije ikipe ya Arsenal kuzambara umwambaro wayo wa mbere w’umweru n’umutuku ku mukino izahuramo na Tottenham Hotspur kuko uwo mwambaro urimo ibara ry’umweru rihura n’iriba mu mwambaro wa Tottenham Hotspur.

Umwambaro Arsenal iri gukoresha nk’uwambere muri uyu mwaka w’umukino wa 2024-25 wiganjemo cyane ibara ry’umweru n’amakabutura y’umweru.

Umwambaro wa mbere wa Arsenal

Nyuma y’uko Arsenal ibujijwe kuzambara uyu mwambaro kuko usa n’uwa Tottenham Hotspur izaba yakiriye umukino, yasabye kuzawambaraho amakabutura y’umutuku ariko ubwo busabe buterwa umugongo.

Umwambaro wa mbere wa Tottenham Hotspur

Arsenal ikaba igomba kuzambara umwambaro wayo wa kabiri usa umukara ku mukino izahuramo na Tottenham Hotspur uzwi nk’uhuza amakipe ya mbere y’ibigugu yo mu Majyaruguru y’umujyi wa Londres, North London Derby.

Umwambaro wa kabiri wa Arsenal niwo yasabwe kuzambara

Tottenham izakira Arsenal ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024 kuri Tottenham Hotspur Stadium ku munsi wa kane wa shampiyona y’Ubwongereza, English Premier League.

Kubera iki Arsenal ariyo yasabwe guhindura umwambaro?

Amategeko y’umupira w’amaguru avuga ko ikipe yakiriye umukino ariyo yambara umwambaro wayo wa mbere, mu gihe imyambaro y’amakipe agiye gukina asa, ikipe yasuye niyo iba itegetwe guhindura umwambaro wayo.

Ni muri urwo rwego Arsenal ariyo yasabwe kuzambara umwambaro wayo wa kabiri kuko uwa mbere ufite amabara asa n’ayo mwambaro wa mbere wa Tottenham Hotspur.