spot_img

Ku nshuro ya gatatu ikipe ya Arsenal izakina umukino wa FA Cup izahuramo na Liverpool yambaye imyambaro y’umweru, nyamara Arsenal isanzwe izwi ku myambaro itukura. Ese ubundi impamvu ni iyihe?

Arsenal yatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya urugomo mu rubyiruko mu murwa mukuru w’Ubwongereza London. Ni ubukangurambaga (Campaign) bwiswe “No more red” ibi rero bijyana n’uko ireka kwambara umwambaro wayo usanzwe w’umutuku ahubwo ikigo Adidas cyambika iyi kipe kigakora jersey z’umweru.

Abakinnyi ba Arsenal mu mwambaro w’umweru wa “No more red” campaign

Ubu bukangurambaga Arsenal yabutangiye muri Mutarama 2022, uyu ni umwaka wa gatatu w’imikino ibikora.

Byose bijya gutangira hari hamaze igihe haba urugomo mu rubyiruko rwo muri London. Ubu bukangurambaga bukaba bugamije kuba urubyiruko rwabaho rutekanye, maze urugomo rukamaganwa muri London.

Iyi myambaro y’umweru Arsenal yambara mu bukangurambaga ntabwo ishyirwa ku isoko ahubwo hari indi mipira ishyirwa hanze hanyuma ikagurishwa, amafaranga avuyemo afashishwa afatanyabikorwa muri ubu bukangurambaga.

Arsenal y’abagabo izambara uyu mwambaro w’umweru ubwo izaba ikina na Liverpool tariki ya 7 Mutarama 2024 mu kiciro cya 3 cya FA Cup, ni umukino uzabera kuri Emirates Stadium. Naho ikipe ya Arsenal y’abari n’abategarugori yo izambara uyu mwambaro w’umweru ubwo izaba ikina na Watford mu kiciro cya 4 cya FA Cup, ni umukino uzaba tariki ya 14 Mutarama 2024, ukazabera kuri Meadow Park aho iyi kipe ikinira.

Check out other tags:

Most Popular Articles