spot_img

Argentine Amasasu yavugiye hafi ya stade yabayimbarutso kubafana kuko barwanye hakomereka abatari bacyeya

Umwana w’ingimbi bivugwa ko ari kurwana n’ubuzima bwe nyuma y’amashusho ateye ubwoba yarashwe ku mukino wo mu cyiciro cya kane muri Argentine.

Umukino wo guhangana uhuza abakeba bo mu mujyi wa Buenos Aires hagati ya Club Lujan na Club Alem wahagaritswe iminota 15 ubwo akajagari kari kenshi kuri stade ya Campo Municipal de Deportes ya Lujan.

Amakuru y’ibanze avuga ko umusore w’imyaka 18 yakomeretse bikabije nyuma y’amasasu yavugiye hafi y’umukino.

Bivugwa ko umushyitsi utari witeguwe yageze hafi yo kuri stade mu modoka maze arasa mu bafana b’ikipe yari yakiriye bari bateraniye mu tubari two hafi ya sitade – byibuze abantu barindwi bakomeretse kubera urusaku rw’amasasu.

Imirwano nayo yahise itangira imbere mu kabari,hanyuma abantu benshi bakomerekera mu mubyigano banakomeretswa n’ibintu byajugunywe.

Polisi yarashe amasasu atari aya nyayo kugira ngo igerageze gutatanya imitwe yarwanaga.

Video igaragaza akajagari kari muri stade nyuma y’ayo masasu,yerekanye abafana baterana amacupa n’ibindi mu gihe abandi barwanaga no gusohoka.

Video imwe yerekanye umuhungu afashe ku nda yuzuye amaraso abaganga bari kumuha ubutabazi bw’ibanze.

Check out other tags:

Most Popular Articles