Umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri mu gikombe cy’isi, Argentina itsinze Croatia ibitego 3-0, Messi yongeye kugeza Argentina ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.
Birashoboka ko Argentina igiye kubika igikombe cy’isi cya gatatu. Iyi kipe ifite icyakinwe mu 1978 no mu 1986. Argentina kandi yatsinzwe ku mukino wa nyuma muri 1930, 1990 no mu 2014 ubwo Ubudage bwagitwaraga.
Byasaga naho mbere y’umukino amakipe yombi ahabwa amahirwe, ariko mu kibuga byahindutse. Croatia yakinaga ishaka gutindana umupira, yaje gutungurwa hakiri kare na Argentina, ku mupira muremure wasanze umukinnyi Julian Alvarez usanzwe ukinira Manchester City ari wenyine arebana n’umunyezamu, Dominik Livakovic ndetse amukoreraho ikosa ryabyaye penaliti.
Nta kosa Messi ku munota wa 34 yayiteye ijyamo, biba 1-0.
Hadaciyeho umwanya munini, na none Julian Alvarez yanyuze mu bakinnyi b’inyuma ba Croatia atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 39.
Byari birangiye, byasabaga Croatia kuza gukina igice cya kabiri isabwa gutsinda ibitego bibiri nibura ikanganya ariko bayri bigoye urebye umukino wo gushyira hamwe Argentina irimo gukina.
Igice cya kabiri Croatia yagerageje kugumana umupira ariko biba iby’ubusa. Ku makosa y’abakinnyi b’inyuma nanone Messi yabacitse, ahereza umupira Julian Alvarez ashyiramo igitego cya gatatu, biba birarangiye.
Argentina igeze ku mukino wa nyuma itsinze Croatia 3-0.
Kuri uyu wa Gatatu, ku isaha ya saa 21h00 i Kigali, Ubufaransa burakina na Maroc/Morocco mu mukino wundi wa 1/2.