APR WVC na Police WVC zatsinze imikino ibanza ya Playoffs

756

APR WVC yatsinze Ruhango WVC biyoroheye cyane mu mukino ubanza wa kamarampaka (Playoffs), bigoranye Police WVC itsinda RRA WVC mu bari n’abategarugori.

Iyi mikino yaberaga muri Ecole Belge de Kigali ku Gisozi kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.

Imikino yaritegerejwe gutangira saa 14:30 gusa yatinzeho kuko yatangiye saa 16:00.

APR WVC yabaye iya mbere ku rutonde rwa shampiyona niyo yabanje mu kibuga ikina na Ruhango WVC.

Uyu mukino woroheye cyane APR WVC kuko yawutsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-11, 25-15).

Mu iseti ya kabiri, Ruhango WVC bayitsinze itagejeje amanota 15 ibizwi nka ‘sous quinze’, bifatwa nko kugayika muri volleyball.

Uyu mukino ukirangira wakurikiwe n’umukino warukomeye cyane wahuje Police WVC yabaye iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona na RRA WVC yabaye iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona.

Police WVC yabanje kwinjira mu mukino maze itsinda iseti ya mbere ku manota 25-21.

RRA WVC yisubiyeho mu maseti yakurikiyeho kuko yahise iyatsinda ku manota 25-18 na 25-13 maze ihita ijya imbere mu mukino n’amaseti 2-1.

Police WVC yarimaze gutsindwa amaseti abiri akurikirana yagarutse maze ibasha gutwara iseti ya gatatu bitayigoye ku manota 25-19.

Nyuma yo kunganya amaseti 2-2, hahise hiyambazwa iseti ya kamarampaka, ni iseti yaje kurangira Police WVC itsinze amanota 15-12.

Police WVC na APR WVC nizo zifite amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa playoffs nyuma yo gutsinda imikino ibanza ya 1/2.

Kuri uyu wa gatandatu harakinwa imikino ya kabiri ya Playoffs ari nayo izagena amakipe agomba kugera ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino n’ubundi izabera muri Ecole Belge de Kigali, ikazatangira saa 12:00.

Amakipe agomba gukina imikino 3, bivuze ko ziba zigomba gutanguranwa gutsinda imikino ibiri.

Mu gihe ikipe itsinze umukino wa mbere wo kuri uyu wa gatanu ariko igatsindwa umukino wa kabiri wo kuri uyu wa gatandatu, hazahita hiyambazwa umukino wa gatatu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.