APR FC yisanze mu mibare ikomeye nk’ibishyimbo by’ibigugu imbere ya Pyramids FC 

1182

Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, APR FC yanganyije na Pyramids FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League.

N’ubwo umukino warutegerejwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuva saa sita z’amanywa abafana b’ikipe ya APR FC bari batangiye kwitemberezwa kuri Sitade Amahoro bategereje ko batangira kwinjiza abantu muri Sitade.

Ntibyatinze kuko mu masaha ashyira saa saba z’umugoroba abafana bari batangiye kwinjira muri Sitade.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu kadomo umukino warutangijwe n’umusifuzi w’umunya-Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea.

Umukino watangiye Pyramids FC ariyo iri kwiharira umupira cyane n’ubwo yawukiniraga mu kibuga hagati.

Bigeze mu minota 20 y’umukino, APR FC yatangiye kwinjira mu mukino, igakina ishaka uburyo bwihuse bwabyara ibitego imbere y’izamu rya Pyramids.

APR FC yabonye uburyo butandukanye muri iki gice cya mbere nk’aho ku munota wa 21, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC yagerageje gutungura umuzamu Ahmed Elshenawi ariko umupira awukuramo neza, ku munota wa 35, Yussif Dauda nawe yagerageje gutera ishoti mu izamu ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu.

Pyramids FC ntaburyo bukomeye yabonye muri iki gice uretse nk’aho ku munota wa 16 umuzamu wa APR FC, Pavelh Ndzila yananiwe gufata umupira neza warutewe na Karim Hafez ugasanga Fiston Kalala Mayele ahagararanye na Nshimiyimana Yunussu akananirwa kuwusonga mu izamu.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ntakipe ibashije kureba mu izamu ry’indi n’ubwo habonetse uburyo ariko ntibubyazwe umusaruro.

Igice cya kabiri kimaze iminota itanu gitangiye Lamine Bah wa APR FC yacenze abakinnyi ba Pyramids FC ari mu rubuga rw’amahina, mu gihe yagaruraga umupira ugana mu izamu ngo hagire ukoraho, Mohamed Chibi wa Pyramids FC yisanze ariwe uwukozeho ahita yitsinda igitego.

Pyramids FC nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere yahise itangira kwataka cyane ishaka kwishyura ari nabwo ku munota wa 66 umutoza wayo Krunoslav Jurčić yahise akora impinduka akuramo Ramadan Sobhi ashyiramo Mohamed Reda.

Uko gusimbuza kwabayeho nyuma gato y’uko umutoza Darko Novic wa APR FC nawe yaramaze gukora impinduka zimufasha kugarira aho yakuyemo Taddeo Lwanga agashyiramo Aliou Souané usanzwe ukina nka myugariro gusa kuri iyi nshuro yaragiye gukina mu kibuga hagati.

APR FC yakomeje kwihagararaho gusa bigeze ku munota wa 83, ku mupira warutewe uvuye muri koruneri wasanze myugariro Kalala Fiston Mayele ahagaze neza ahita atsinda igitego cy’umutwe.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, ibi biha amahirwe Pyramids FC kuko ifite igitego cyo hanze, mu gihe umukino wo kwishyura warangira amakipe yombi anganyije 0-0, ikipe ya APR FC niyo yahita isezererwa.

Umukino wo kwishyura utegerejwe tariki 21 Nzeri 2024, ukazabera mu Misiri.