spot_img

Ikipe ya APR FC yitabiriye irushanwa rya Mapinduzi Cup ribera mu birwa bya Zanzibar rigategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri ibyo birwa. APR FC niyo kipe ya mbere yo mu Rwanda yitabiriy iri rushanwa.

APR FC yisanze mu itsinda rya kabiri aho iri kumwe na Singida yo muri Tanzania, Simba SC yo muri Tanzania na JKU yo muri Zanzibar.

Mu mukino wa mbere APR FC yatsinzwe na Singida ibitego 3-1.

Kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino wayo wa kabiri w’amatsinda aho yahuraga na JKU.

Muri uyu mukino, APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi bayo ugereranyije n’ababanje mu kibuga mu mukino wa Singida. Umukino yanitwayemo neza maze itsinda ibitego 3-1.

APR FC yabonye igitego cya mbere ku munota wa 7 gitsinzwe na NIYIBIZI Ramadhan, wanaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 67 naho igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Victor Mbaoma. Igitego kimwe rukumbi cya JKU cyabonetse ku munota wa 45 gitsinzwe na Saleh Massoud.

Nyuma y’umukino NIYIBIZI Ramadhan yahawe igihembo nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino naho Banga Bindjeme ahabwa igihembo cya fair play.

Tariki ya 5 Mutarama 2024 nibwo ikipe ya APR FC izakina umukino wa nyuma w’amatsinda aho izahura na Simba SC.

Check out other tags:

Most Popular Articles