APR FC yamaze kwibikaho abakinnyi bane bashya b’abanyarwanda barimo uwo ivanye muri Rayon Sports

958

APR FC nyuma yo gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi bane barimo OMBOLENGA Fitina, RWABUHIHI Placide, BIZIMANA Yannick na ISHIMWE Christian yatangaje ko yasinyishije abandi bakinnyi bane barimo TUYISENGE Arsene uvuye muri Rayon Sports.

Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Kamena 2024 nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi bane barimo ba myugariro batatu aribo OMBOLENGA Fitina, RWABUHIHI Placide na ISHIMWE Christian na rutahizamu BIZIMANA Yannick.

Mu gihe ba myugariro NIYIGENA Clement na NSHIMIYIMANA Yunusu bongerewe amasezerano y’imyaka ibiri bakinira iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko yasinyishije abakinnyi bane bashya b’abanyarwanda barimo abataka babiri aribo TUYISENGE Arsene uvuye muri Rayon Sports na DUSHIMIMANA Olivier uvuye muri Bugesera FC.

Harimo kandi MUGIRANEZA Froduard wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports na BYIRINGIRO Gilbert wakiniraga Marines FC nka myugariro w’iburyo.

Aba bakinnyi bane bashya b’ikipe ya APR FC bose bakaba baragaragaye mu mukino wa gishuti APR FC yanganyijemo na Rayon Sports tariki 15 Kamena 2024 0-0 ubwo hatahwaga bwa mbere sitade Amahoro nyuma y’imyaka ibiri iri kuvugururwa.

DUSHIMIMANA Olivier agiye muri APR FC avuye muri Bugesera FC
TUYISENGE Arsene yarasanzwe akinira Rayon Sports nk’umukinnyi wataka aciye ku ruhande (Winger)
BYIRINGIRO Gilbert agiye muri APR FC avuye muri Marine FC gusimbura Ombolenga Fitina watandukanye n’iyi kipe
MUGIRANEZA Froduard yagiye muri APR FC aavuye muri Kiyovu Sports