APR BBC yegeje Patriots BBC ku ruhande igera ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup 2024 

821

APR BBC yasanze REG BBC ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup 2024 nyuma yo gusezerera Patriots BBC kuri uyu wa gatatu iyitsinze amanota 91-70.

Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Kanama 2024 mu nzu y’imikino (Gymnasium) yo muri Lycee de Kigali (LDK) habereye imikino ya basketball ya 1/2 mu bagabo muri Rwanda Cup.

Imikino yatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, REG BBC ikina na Espoir BBC.

Espoir BBC ntiyagoranye muri uyu mukino kuko REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze amanota 98-72.

Nyuma y’uyu mukino, hakurukiyeho umukino warutegerejwe na benshi mu bakunzi ba basketball wahuje APR BBC na Patriots BBC.

Patriots BBC y’umutoza Henry Mwinuka yari yitezweho guhangara APR BBC nk’uko yabigenje mu mukino ubanza wa shampiyona ikayitsinda gusa kuri iyi nshuro siko byaje kugenda.

APR BBC yageze ku mukino bitagoranye itsinze Patriots BBC amanota 91-70.

Muri uyu mukino Patriots BBC ntabwo yarifite umwe mu bakinnyi bayo bimena, umunyamerika William Kiah Perry, benshi babifashe nk’imwe mu mpamvu nyamukuru yo gutakaza uyu mukino.

APR BBC izakina ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup 2024 na REG BBC naho Espoir BBC ihanganire na Patriots BBC umwanya wa gatatu.

Patriots BBC yakubitiwe muri LDK
APR BBC izakina na REG BBC ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup 2024