APR BBC indege yanze kuzima muri BAL 2024

525

APR BBC yasezerewe mu mikino y’amatsinda ya Basketball Africa League 2024 bivuze ko imikino yanyuma izabera mu Rwanda ntakipe yo mu Rwanda izaba irimo.

APR BBC yari iri mu itsinda rya Sahara Conference ryakiniye muri Senegal.

Muri iri tsinda yariri kumwe na US Monastir (Tunisie), Rivers Hoopers (Nigeria) na AS Douanes (Senegal).

Imikino itaratangira ikipe ya APR BBC yahabwaga amahirwe yo kuzava muri iri tsinda byoroshye ndetse itanga icyo kizere ubwo yatangiraga itsinda US Monastir iheruka gutwara iki gikombe muri 2022.

APR BBC ariko ntiyabashije gutsinda umukino wa Rivers Hoopers nyamara benshi baratekerezaga ko ariyo nsina ngufi muri iri tsinda.

APR BBC yongeye kwitwara neza ubwo yatsindaga AS Douanes mu mukino wa gatatu amanota 66-62.

Imikino ibanza yarangiye Rivers Hoopers itarahabwaga amahirwe ariyo iri imbere kuko yari yatsinze imikino 3 yose naho APR BBC yari iya kabiri kuko yari yatsinze imikino 2, ikanganya AS Douanes ariko bagatandukanira ku manota batsinze, naho US Monastir yari iyanyuma kuko ntamukino n’umwe yari yatsinze.

Bitunguranye US Monastir itari yatsinze umukino n’umwe mu mikino ibanza, yahise itsinda imikino yose yo kwishyura.

APR BBC yatakaje imikino ibiri aho ku mugoroba wo kuri iki cyumweru hasozwa imikino y’amatsinda US Monastir yatsinze Rivers Hoopers bituma APR BBC na AS Douanes zagombaga guhura zirivanamo izamuka.

Abafana bari benshi muri Dakar Arena abafana baje gushyigikira ikipe yari mu rugo ya AS Douanes, ni umukino utayigoye cyane kuko warangiye ari amanota 79-54.

Ibi byatumye APR BBC ihita yisanga ari iya nyuma mu itsinda ndetse bishimangira ko imikino yanyuma ya BAL 2024 itegerejwe i Kigali muri BK Arena tariki 24 Gicurasi – 1 Kamena izakinwa ntakipe yo mu Rwanda irimo.

Ibi ni inshuro ya mbere bibaye kuko ubwambere BAL itegurwa muri 2021 ikipe ya Patriots BBC ariyo yahagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma.

Muri 2022 na 2023 ruhagararirwa na REG BBC mu mikino ya nyuma, ubu rero ntakipe izaruhagararira mu mikino ya nyuma izaba ibera i Kigali.