spot_img

Umugore we yamubwiye ko nyirinzu aba mu mahanga, Vuong ntago yabyitayeho kuko yakomeje guha umugore amafranga yo kwishyura inzu. Abinyujije ku mbuga

nkoranyambaga ze, Vuong utuye mu mugi wa Haikou, mu ntara ya Hainan mu gihugu cy’ubushinwa, yatangaje ko kuva mu myaka 8 ishize ashakanye n’umugore we bakodesheje inzu ariko bakabana batandukanye kuko umugabo yakoreraga ahandi

 

Ngo nyuma yo kubona inzu, Vuong yakomeje akazi ke gasanzwe gatuma akunda kuba ahuze, byatumye aha umugore we uburenganzira bwo kuba ariwe usinya amasezerano y’ubukode. Nyuma byose birangiye nibwo umugore we yamubwiye ko yabonye inzu y’ama Yuan 8000 angana namadorari ibihumbi 14 ku kwezi, amubwira ko nyiri nzu aba hanze y’igihugu bityo kuko ariwe bagiranye amasezerano umugore niwe uzajya ayamwoherereza.

Barabyemeranije ndetse bemeranya ko buri wese azajya yishyura ama Yuan 4000 angana n’amadorari ibihumbi 7 ku kwezi, Vuong yagize ati” narishimye cyane kubona umugore wanjye ahangayikishijwe n’ubukungu bwacu twembi maze akemera ko dufatanya kwishyura inzu”. Imyaka yaragiye iricuma vuong yoherereza umugore we amafranga, ndetse ntatinde kuyohereza na rimwe cyangwa se ngo abure

Yewe ngo nta nubwo yigeze na rimwe abaza umugore we niba yarishyuye kubera ko yamwizeraga cyane. Ubwo byajyaga kumenyekana, police yo muri ako gace yaje muri urwo rugo iri kubaza ku bijyanye n’imiturire no kuyivugurura, nibwo umugore yakuyeyo agakapu abikamo impapuro z’imitungo ye, mukumusubiza urupapuro rugaragaza ko ariwe nyiri nzu ruramucika rugwa hasi.

Umugabo akimara kurubona umugore we yari arimo guseka ndetse no kwishinja icyaha icyarimwe, nuko ajya kuryama kugeza ubwo umugabo we yamusanze mu buriri maze akamubwira ko yabikoze kugira ngo amufashe kwizigamira ndetse no kuzigama amafranga yo gukora ibindi bintu. Ubwo Vuong yatangaza inkuru ye n’ibinyamakuru byo mu bushinwa, abayumvise nabo bagiye ku mpande ebyiri.

 

Bamwe bavugaga ko ibyo umugore yakoze kubana n’umugabo we imyaka 8 yose atabwira umugabo we ku mitungo y’ibanga byanga byakunda hari ibintu bibi yari agamije ari no guteganya kuzakora kera. Abandi nanone ariko bashyigikiye umugore ibyo yakoze, bavuga ko niba iyo nzu yari iye mbere y’uko babana afite uburenganzira bwo kuyikoresha uko ashaka mubwisanzure.

 

Check out other tags:

Most Popular Articles