Amerika ibonye KO iyi mirwano itazigera ihagarara yatangiye kugaragaza KO icyaba cyiza KO M23 nayo yakiyunze kungabo za Congo.
Intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump mu karere k’ibiyaga bigari Dr. Ronny yatangaje nyuma y’uruzinduko muri uku kwezi yagiriye i Kinshasa ndetse n’i Kigali.
Muri izi ingendo zombi zasize yakiriwe anagirana ibiganiro na ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, cyo kimwe na Paul Kagame w’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo uyu mugabo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko mu ntambara umutwe wa M23 urwana abo bahanganye badashobora kuwukoma mu nkokora, waba uhabwa ubufasha n’u Rwanda cyangwa rutawubuha.
Ati: “Mu by’ukuri M23, yaba iri kumwe n’u Rwanda cyangwa bitari kumwe, muri iki gihe usanga mu karere nta wuyijyaho impaka. Bakora ibyo bashaka, kandi Ingabo za Congo ntizisubiza. Mu by’ukuri, bahunga M23 cyangwa rimwe na rimwe, bakarambika intwaro bakabiyungaho.”
Aho Dr. Ronny Jackson agaruka ku mpamvumuzi y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko impamvu M23 irwana ari uko “abenshi mu bagize M23 ntibafatwa nk’abaturage ba Congo.”
Kandi yavuze ko ibi bijyana n’imipaka ya kera, aho Abanyarwanda bisanze hanze y’igihugu cyabo ubwo imipaka yashyirwagaho muri Uganda bemeye kubakira, ariko muri Congo ntibibe uko.
Ikindi yavuze ko M23 itazapfa gushyira hasi intwaro, agaragaza ko uyu mutwe ukwiye kwinjizwa mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugira abawugize “abanye-Congo barwanirira igihugu cyabo.”