Amayeri ya Pep Guardiola yafashije Boston Celtics gutwara NBA Championship

714

Umutoza wa Boston Celtics Joe Mazzulla yatangaje ko inama yagiriwe n’umutoza wa Manchester City Pep Guardiola zamufashije gutwara igikombe cya Shampiyona ya basketball ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, NBA Championship, atsinze Dallas Mavericks imikino 4-1.

Tariki 18 Kamena 2024 nibwo Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks umukino wa gatanu wa NBA Championship ihita yegukana igikombe itsinze imikino 4-1.

Nyuma yo gutwara igikombe, umutoza wa Boston Celtics Mazzulla yashimiye Pep Guardiola avuga ko yamufashije mu gutuma atsinda Dallas Mavericks.

Yaragize ati,”Dallas Mavericks ni imwe mu makipe afite ubwugarizi bukomeye, rero byadusabaga kwiga amayeri yo kubumeneramo.”

Yakomeje agira ati,”Guardiola yanyunguye amayeri y’uko nakinisha abakinnyi bange nkabasha gutsinda Dallas Mavericks.”

Mazzulla yahamije ko Pep Guardiola yamugiriye inama z’uko yakina akabasha kwigarika ubwugarizi bukomeye bwa Dallas Mavericks.

Pep Guardiola yagaragaye ku mukino wa mbere wa finals warangiye Boston Celtics itsinze.

Nyuma yo kwegukana NBA Championship, Boston Celtics yahise iba ikipe ya mbere mu mateka itwaye iki gikombe inshuro nyinshi, ni inshuro 18.

Pep Guardiola yagaragaye ku mukino wa mbere wa finals
Joe Mazzulla yashimiye Pep Guardiola wamugiriye inama zatumye atwara NBA Championship
Guardiola yagaragaye asa nkujya inama ku mukino