Amavubi yatsindiwe na Nijeriya imbere ya Perezida

75

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Nijeriya (Nigeria) ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ni umukino wari witabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Kuri uyu wa gatanu tariki 21 Werurwe 2025 nibwo Amavubi yari yakiriye Nijeriya kuri Sitade Amahoro mu mukino w’umunsi wa gatanu w’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba muri 2026.

Wari umukino wa mbere ku batoza bombi b’aya makipe, yaba ku mutoza Adel Amrouche w’Amavubi no ku mutoza Sekou Chelle wa Kagoma nkuru (Super Eagles) nk’uko ikipe ya Nijeriya ikunze kwitwa.

Umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Nijeriya yarifite amanota atatu muri iri tsinda yaje i Kigali ibizi neza ko gutsinda Amavubi aribyo byonyine byayongerera amahirwe yo gukomeza guhatanira umwanya wo kuzakina igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Nijeriya iteye intambwe igana ku nsinzi ibifashijwemo na rutahizamu Victor Osimhen wayitsindiye ibitego 2 ku munota wa 11 no mu minota itatu y’inyongera.

N’ubwo abanyarwanda bari uruvunganzoka muri sitade gusa umurindi wabo ntacyo wamariye abakinnyi b’Amavubi kuko umukino muri rusange warangiye ari ibitego 2-0.

Amavubi azakina umukino w’umunsi wa 6 na Lesotho n’ubundi kuri Sitade Amahoro tariki 25 Werurwe 2025, umukino ubanza wahuje aya makipe yombi warangiye ari igitego 1-1.

Undi mukino wo mu itsinda C warangiye Afurika y’Epfo itsinze Lesotho ibitego 2-0, kuri ubu itsinda riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 10, Benin ni iya kabiri n’amanota 8, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota 7, Nijeriya ni iya kane n’amanota 6, Lesotho ni iya gatanu n’amanota 5 naho Zimbabwe ni iya nyuma muri iri tsinda n’amanota 3.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Nigeria kuri Sitade Amahoro
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Nigeria