Amatora: Umukandida-Perezida, Paul KAGAME yahigitse abandi bakandida mu majwi y’ibanze y’amatora

1217

Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda, NEC, yatangaje ko umukandida wa FPR, Paul KAGAME ariwe wahigitse abandi bakandida ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda mu matora ya 2024 n’amajwi 98.15% mu majwi yatangajwe y’ibanze.

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024 nibwo mu Rwanda habaye amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite, ni ubwambere hari habaye amatora akomatanyije mu Rwanda.

Ku mwanya w’umukuru w’igihugu hari abakandida batatu aribo; KAGAME Paul w’ishyaka Front Patriotique Rwandais (FPR), HABINEZA Frank w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) n’umukandida wigenga MPAYIMANA Philippe.

Amatora yarateganyijwe gutangira saa 07:00 za mu gitondo akarangira saa 15:00 z’umugoroba mu gihugu cyose, gusa hari aho abantu babaye benshi biba ngombwa ko hongerwaho amasaha abiri ngo abanyarwanda bose babashe gutora.

Saa 22:00 z’ijoro nibwo umuyobozi wa NEC, GASINZIGWA Oda abinyujije ku gitangazamakuru k’Igihugu yatangaje ibyavuye mu matora y’ibanze, aha hakaba habazwe amanota y’abanyarwanda batoreye hanze y’u Rwanda (Diaspora) n’abanyarwanda batoreye mu gihugu imbere kuri uyu wa mbere.

Amajwi y’ibanze y’umukuru w’igihugu yagaragaje ko umukandida wa FPR usanzwe ari na Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa KAGAME Paul yatowe ku kigero cya 98.15% gihwanye n’abanyarwanda 7,099, 810, HABINEZA Frank wa DGPR yatowe ku kigero cya 0.53% gihwanye n’abanyarwanda 38,301 naho MPAYIMANA Philippe yatowe ku kigero cya 0.32 gihwanye n’abanyarwanda 22,753.

Kuri uyu wa kabiri hategerejwe amatora y’inzego zihariye ari nabwo NEC izatangaza amanota ya nyuma y’uwatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uzaba ugiye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Uko abakandida-Perezida bakurikiranye mu matora y’ibanze