Amatike y’umukino w’Amavubi na Benin yagiye hanze

1352

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze ibiciro by’amatike y’umukino uzahuza u Rwanda na Benin mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba muri 2025 kikazabera muri Maroc.

Ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 kuri Sitade Amahoro i Remera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo hategerejwe umukino wo kwishyura uzahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Benin mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba muri 2025.

FERWAFA yatangaje ko mbere ya tariki 15 Ukwakira, ibiciro by’amatike azaba ari 1000 RWF ahasanzwe, ibihumbi 10 RWF muri VIP, ibihumbi 30 RWF muri VVIP, ibihumbi 50 RWF muri Executive suite na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda muri Skybox.

Ku munsi nyirizina w’umukino ibiciro by’ahasanzwe bizaba ari ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe mu yindi myanya ntakizahinduka.

Amavubi azakina na Benin mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda D, umukino ubanza uheruka guhuza aya makipe wabereye muri CĂ´te d’Ivoire warangiye Benin itsinze Amavubi ibitego 3-0.

Nigeria niyo iyoboye iri tsinda n’amanota 7, ikurikirwa na Benin ifite amanota 6, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota 2 naho Libya ni iya nyuma muri iri tsinda n’inota rimwe.

Ibiciro by’amatike y’umukino uzahuza u Rwanda na Benin