spot_img

Amateka atubwiriki kumakipe y’ubukombe yahuriye k’umukino wanyuma w’igikombe cy’isi kimaze iminsi itarimicye kibera muri Qatar?

Byasambye iminsi 24, imikino 62 kugirango haboneke amakipe abiri agomba guhurira k”umukino wanyuma w’igikombe cy’isi kijyeze k’umusozo kibera muri Qatar.

Argentina irangajwe imbere na Lionel Messi yageze k’umukino wanyuma itsinze Croatia ibitego 3 kubusa. Naho France irangajwe imbere na Kylian Mbappe igera k’umukino wanyuma itsinze Morocco ibitego 2 kubusa.

Argentina na France zigiye guhura kunshuro ya 4 mubikombe byisi byose bimaze kubaho, aho eshatu zabanje Argentina yatsinze 2 naho France itsinda 1.

Igihugu cya Argentina kigeze k’umukino wanyuma w’igikombe cy’isi ku nshuro ya 6 aho gikurikira Brazil imaze kuhagera inshuro 8. Aho ishaka igikombe cy’isi cya 3 doreko iheruka icyo yatwaye Messi ataravuka. Icyambere yagitwaye 1978 icyakabiri igitwara 1986, Messi avuka 1987.

Igihugu cya France kigeze k’umukino wanyuma w’igikombe cy’isi ku shuro ya 4 (1998, 2006, 2018 na 2022). Iramutse itwaye ik’igikombe yahita ihuza agahigo ko gutwara ibikombe by’isi inshuro 2 zikurikiranya na Italy yabikoze 1934, 1938 hamwe na Brazil yabikoze 1958, 1962.

Iyi ni finali ya 11 ihuje igihugu gikomoka k’umugabane w’uburayi n’igihugu gikomoka muri America yepfo. Aho imikino 10 iheruka America yepfo ifitemo ibikombe 7, uburayi bukagira 3.

Mumateka ikipe y’igihugu ya Argentina imaze guhura niya France  inshuro 12 aho Argentina yatsinzemo 6 France itsinda 3 banganya 3.

Ese ni Lionel Messi  cyangwa ni Kylian Mbappe ? Nuguhanga amaso television kuriki cyumweru saa kumi nimwe zuzuye. Tukamenya utwaye world cup 2022.

Argentina vs France .

 

 

 

Check out other tags:

Most Popular Articles