Amategeko mashya azagenga English Premier League igiye kwanzika

1097

English Premier League ni shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru w’abagabo yo mu gihugu cy’u Bwongereza, iyi shampiyona ikaba ifatwa nk’iya mbere ku isi.

Umwaka w’imikino wa 2024-25 muri English Premier League uratangira kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2024, umukino wa mbere urahuza Manchester United na Fulham kuri Old Trafford saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Shampiyona y’uyu mwaka ni iya 33 igiye gukinwa kuva yakwitwa Premier League, ikaba iy’126 kuva yatangira gukinwa nk’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza mu 1888.

Nk’uko bisanzwe izakinwa n’amakipe 20 harimo amakipe 17 yaje imbere mu mwaka ushize w’imikino n’amakipe atatu yazamutse.

Aya makipe atatu ni Leicester City na Southampton zari zimaze umwaka umwe zitayikina kuko zari zamanutse mu kiciro cya kabiri n’ikipe ya Ipswich Town yaherukaga gukina Premier League mu myaka 22 ishize.

Aya makipe yazamutse asimbuye Luton Town, Burnley na Sheffield United.

Biteganyijwe ko umunsi wa nyuma wa shampiyona uzakinwa tariki 25 Gicurasi 2025.

Dore amategeko mashya azaranga English Premier League 2024-25:

  • Muri uyu mwaka w’imikino abakinnyi bazajya baba bemerewe kwishyushya mu nkengero z’ikibuga bavuye kuri batatu baba batanu kuri buri kipe. Ibi bizajya bifasha ikipe kuba yasimbuza abakinnyi batanu icyarimwe.
  • Ku kibuga hazajya haba hari imipira (ballon) 15, ikazajya ishyirwa mu nkengero z’ikibuga ku buryo niba umupira urenze umukinnyi azajya ahita awifatira agatangiza umukino.

Ibi ntibivuze ko ba bana batora imipira bavuyeho ahubwo bazajya bayifata bayishyire ahabugenewe. Igihe gusa umupira uzajya uhita uhabwa umukinnyi uri mu kibuga ni igihe warengeye inyuma y’izamu, icyo gihe abari inyuma y’izamu bazajya baba bemerewe guhita baha umuzamu umupira agatangira umukino.

Uzajya uba ushinzwe ibi akagerageza kurya iminota yanga gutanga umupira azajya ahita yirukanwa ku kibuga, naho umukinnyi uzajya ubikora azajya ahabwa ikarita y’umuhondo.

  • Ku bijyanye n’iminota y’inyongera, muri uyu mwaka w’imikino iminota igomba kongerwa ku mukino izajya ibarwa ihereye ku masegonda 30 nyuma yo gutsinda igitego no kongera gutangira umukino. Ibi bivuze ko nyuma y’amasegonda 30 ikipe itsinze igitego n’igihe umukino wongeye gutangirira, iminota izajya iba irimo izajya yongerwa ku mukino.
  • Amakipe agomba gusohora urutonde rw’abakinnyi babanje mu kibuga mu minota 75 mbere y’umukino, ubwo ni isaha imwe n’iminota 15. Mu busanzwe ubundi uru rutonde (line up) rwasohokaga habura isaha imwe.
  • Biteganywa ko mu mikino yo kwishyura, buri sitade ikinirwaho Premier League izashyirwamo ikoranabuhanga rishinzwe kureba umukinnyi waraririye. Iri koranabuhanga rizwi nka ‘Semi-automated offsides’ ryanakoreshejwe mu gikombe cy’u Burayi giheruka kubera mu Budage, rifite ubushobozi bwo kureba umukinnyi waraririye ubundi rigahita ryohereza ubutumwa muri VAR, abasifuzi ba VAR bahita bareba niba iri koranabuhanga ritibeshye ubundi bagaha ubwo butumwa umusifuzi uri mu kibuga hagati.

Biteganywa ko ibi bizajya bikorwa mu gihe kitarenze amasegonda 30.