Amashusho ya Niyo Bosco na Bwiza acinya akadiho yashimishije benshi

403

Abinyujije kuri Instagram umuhanzi Niyo Bosco yasangije abakunzi be amashusho ari kumwe n’umuhanzikanzi Bwiza, yacuranga anaririmba naho Bwiza agaceza. Ni amashusho yanejeje benshi.

Mu mashusho y’aba bahanzi bombi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music, umuhanzi Niyo Bosco aba acuranga indirimbo ‘Number one’ y’umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzania, Bwiza aranyurwa agatangira gucinya akadiho mu buryo bwanyuze abakunzi b’aba bahanzi bombi.

Niyo Bosco wasaga nk’uwasinziriye mu muziki kuri ubu ari kugaruka aho aherutse no gushyira hanze indirimbo yise ‘Eminado’ ndetse ateganya no gushyira hanze Extended Playlist yise ‘Next Chapter’

Kuri uyu wa kane tariki 15 Gashyantare 2024 umuhanzi Niyo Bosco aragirana ikiganiro n’itangazamakuru aho azatangaza byinshi kuri muzika ye, imikoranire ye na KIKAC Music, EP ye nshya ndetse n’ibindi byinshi.