Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yatangajwe

1018

Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye agaragaza ko abahungu batsinze cyane kurusha abakobwa.

Aya manota yashyizwe hanze kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024.

Imibare igaragaza ko ibizamini byakozwe n’abanyeshuri 91.298 muri 91,713 bari biyandikishije, hatsinze abanyeshuri 71,746 bangana na 78.6%.

Muri aba batsinze, abahungu batsinze ku kigero cya 50.5% naho abakobwa batsinda ku kigero cya 49.5%.

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko umunyeshuri wese wabashije kugira amanota 50% yemerewe gukomereza mu kindi kiciro aho gusabwa kuba baratsinze amasomo abiri y’ingenzi mu yo biga kugira ngo bemererwe gukomereza muri kaminuza cyangwa mu mashuri makuru nk’uko byari bisanzwe.

Yongeyeho ko kandi buri munyeshuri azajya abasha kubona amanota yagize ku ijana muri buri somo aho kubona inyuguti ihagarariye amanota wagize gusa nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati,”Ntubwirwe ngo wabonye A, ngo ni hagati ya 70-100 hanyuma bihagararire aho. Ubu uzagenda ubone amanota wabonye mu Mibare, mu Cyongereza, mu Kinyarwanda, amanota nyakuri uyabone uko wakoze.”

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana