spot_img

AMAKURU MASHYA: Bafashwe na RIB bakekwaho kwiba moto

Nyuma y’igihe yakira ibirego bitandukanye by’ubujura bwa moto cyane cyane mu Mujyi wa Kigali , RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu yafashe itsinda ry’abantu 11 bakekwaho ubwo bujura ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi . Aba bafashwe bazibaga mu Mujyi wa Kigali bakajya kuzigurisha mu tundi turere harimo Gicumbi na Gatsibo . Basangaga moto aho ziparitse bagacomora insinga bakatsa moteri bakazitwara cyangwa bagacurisha imfunguzo bakajya aho ziparitse cyane cyane hafi ya za resitora mu gihe abamotari bafata ifunguro bakazitwara . RIB irashimira abatanze amakuru kugirango aba bafatwe , inibutsa abaturarwanda kugira amakenga n’ubushishozi mu gihe bagura ibikoresho bitandukanye kuko gutunga ibyibano bikurikiranwa n’amategeko .

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img