spot_img

Cathy Ferguson wari umufasha wa Sir Alex Ferguson yitabye Imana kuri uyu wa gatanu afite imyaka 84 y’amavuko.

Mu butumwa umuryango wa Ferguson watangajwe kuri uru rupfu bwagira ga buti;”Tubabajwe no kubamenyesha ko kuri uyu wa kane madam Cathy Ferguson yitabye Imana, akaba asize umugabo we, abana b’abahungu 3, abana b’abakobwa 2, abuzukuru 12 n’umwuzukuruza umwe. Umuryango umusabiye kuruhuka mu mahoro.”

Inkuru ya Cathy Ferguson na Sir Alex Ferguson yatangiye mu 1964 ubwo bakoraga mu ruganda, nyuma y’imyaka 2 ni 1966 baje gukora ubukwe hanyuma nyuma y’indi myaka 2 baza kwibaruka imfura yabo y’umuhungu yiswe Mark ubundi bakurikizaho impanga ebyiri arizo Daren na Jason mu 1972.

Ubwo Sir Alex Ferguson yari umutoza wa Manchester United kuva mu 1986-2013, umufasha we Cathy witabye Imana yamuhoraga hafi mu kazi ke.

Sir Alex Ferguson n’umugore we witabye Imana Cathy Ferguson

Sir Alex Ferguson kuri ubu ufite imyaka 81 ubwo yasezeraga ku mwuga wo gutoza muri 2013 yavugaga ko agiye gufata umwanya wo kwita ku muryango gusa ubu ari mu gahinda nyuma yo gupfusha umugore we.

Check out other tags:

Most Popular Articles