spot_img

Imirimo yo kubaka no kwagura umuhanda wa Kicukiro Centre iri kugana ku musozo aho magingo aya, ikiraro gica mu kirere cyahanzwe, cyatangiye gukoreshwa n’imodoka nubwo kitaruzura neza.

Guhera ku wa Mbere w’iki Cyumweru, cyaratunganyijwe imodoka zifungurirwa kuba zahanyura mu kugabanya umuvundo.

Kwagura uyu muhanda byatangiye mu mpera z’umwaka ushize, intego yari uko muri Kamena uyu mwaka imirimo izaba yarangiye.

Magingo aya, birasa n’aho ibikorwa biri kugana mu mizo ya nyuma nubwo hakiri akazi kenshi ko gukora.

 

Check out other tags:

Most Popular Articles