Alliah Cool yahaye umurinzi we imodoka ya Hyundai

887

Umushoramari, umushabitsi, umukinnyi wa sinema Alliah Cool yahaye imodoka umurinzi we uzwi nka ‘Mwiza Cyane’ yo mu bwoko bwa Hyundai.

ISIMBI Alliance uzwi nka Alliah Cool unabarizwa mu itsinda rya ‘Kigali Boss Babes’ yahaye umurinzi we imodoka nk’uko Mwiza Cyane yabigaragaje ku rubuga rwe rwa Instgram.

Mwiza Cyane yerekanye imodoka yahawe na Alliah Cool ndetse ayiherekesha amagambo agira ati;”Ni ukuri sinzi uburyo nagushimira gusa Imana ikumpere umugisha, isubize aho ukuye. Ndishimye cyane kandi warakoze kumbera umubyeyi Mama. Imana iguhe imigisha myinshi, ndagushimiye!

Mwiza Cyane ni umurinzi wabigize umwuga kuko uretse Alliah Cool asanzwe anarinda ibindi byamamare birimo umuhanzikazi Marina ndetse n’abandi.

Mwiza Cyane agaragaza ibyishimo yatewe no guhabwa imodoka na Alliah Cool