spot_img

Umuzingo mushya wa Nicki Minaj waciye agahigo ko kuba album ya mbere y’umuhanzikazi imaze kumvwa n’abarenga miliyari kuri Sportify.

Album ya Nicki Minaj yaciye agahigo

Mu mpera za 2023 nibwo umuhanzi Onika Tanya Maraj-Petty wamenyekanye nka Nicki Minaj yashyize hanze umuzingo yise “Pink Friday 2”.

Iyi album yasohotse tariki ya 8 Ukuboza 2023, iriho indirimbo 22, yagaragayeho abahanzi bakomeye batandukanye barimo Drake, J. Cole, Lil Wayne, Lil Uzi Vert, Future, n’abandi.

‘Pink Friday 2’ ikomeje gutuma umuraperikazi Nicki Minaj w’imyaka 41 y’amavuko aca uduhigo dutandukanye kuko kuri ubu yamaze kuba umuhanzikazi wa mbere ku isi ubashije kugira album 5 zumvishwe n’abarenga miliyari buri imwe kuri Spotify.

Umuhanzikazi Nicki Minaj unazwiho gukurura abagabo kubera ikimero

Album ‘Pink Friday 2’ ya Nicki Minaj yaje isange izindi album 4 uyu muraperikazi yarasanganywe zirimo ‘Pink Friday’ yasohotse muri 2010, ‘Pink Friday: Roman Reloaded’ yasohotse muri 2012, ‘The Pinkprint’ yasohotse muri 2014 na ‘Queen’ yasohotse muri 2018.

Check out other tags:

Most Popular Articles