Alain Guillaume Bunyoni yakatiwe igifungo cya burundu

832

Jenerali Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Burundi yongeye gukatirwa n’inkiko igifungo cya burundu.

Bunyoni yakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambirira kwica umukuru w’igihugu, gushaka guhirika ubutegetsi (gutera coup d’état), gusahura umutungo w’igihugu, kurya ruswa no gukoresha umwanya afite muri Leta mu nyungu ze bwite.

Ibi byaha akaba yarabihamijwe mu Ukuboza 2023 ndetse akatirwa igifungo cya burundu.

Bunyoni n’umwunganira mu mategeko Placide Gatoto bajuririye iki cyemezo cy’urubanza mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, bahakana ibi byaha byose Bunyoni ashinjwa bavuga ko ubushinjacyaha ntabimenyetso bufatika bwerekana.

Nyuma y’ukwezi ubushinjacyaha buri mu mwiherero bukaba bwongeye kwemeza iki gihano kuri uyu kane.

Uretse gufungwa burundu, Bunyoni yaciwe ihazabu ya miliyari 22 na miliyoni 713 z’amafaranga y’amarundi, ubwo ni arenga miliyoni 10 ushyize mu manyarwanda.

Uretse ibi bihano kandi, imitungo ya Bunyoni yose aterekanye muri 2021 ku rutonde rw’ibyo atunze igomba guhita ifatirwa.

Bunyoni akaba afite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo.

Bunyoni ari kumwe n’abandi bantu batandatu muri iki kirego, bose bakaba baraburanye bahakana ibi byaha bashinjwa.

Uretse Didace Igiraneza wari unushoferi wa Bunyoni wagizwe umwere n’urukiko, abandi barimo Isaac Banigwaninzigo nawe wari umushoferi we na

Melchiade Uwimana wari umuyobozi mu nzego z’ibanze bakatiwe imyaka itatu.

Ni mu gihe Desire Uwamahoro wari Colonel muri Polisi, Samuel Destin wari umukozi mu rwego rushinzwe iperereza (SNR) na Come Niyonsaba wari umwubatsi wa Bunyoni bakatiwe imyaka 15.

Alain Guillaume Bunyoni yatawe muri yombi muri Mata 2023 nyuma y’amezi atandatu akuwe ku mwanya wa Minisitir w’intebe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni umwanya yari yaragiyeho muri 2020 nyuma y’uko Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD FDD atorewe kuyobora u Burundi.

Icyo gihe, Bunyoni ntiyari mushya mu butegetsi bw’u Burundi kuko yabubayemo kuva muri 2005 ndetse yarafite ipeti rya jenerali ari naryo rikuru mu gipolisi cy’u Burundi.