Akomeje kugaragaza ko yihebeye Cristiano Ronaldo

221

Rutahizamu ukinira Manchester United Alejandro Garnacho akomeje kugaragaza uko yihebeye Critstiano Ronaldo asubiramo bumwe mu buryo yishimiraga ibitego (Celebrations).

Bamwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru ni Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, aba barahanganye biratinda ndetse bigarurira abafana ku buryo bukomeye. Mu gihe k’imyaka 10 aba basimburanye mu gutwara igihembo cy’umupira wa zahabu (Ballon d’Or) gihabwa umukinnyi mwiza w’umwaka.

Cristiano akinira ikipe y’igihugu ya Portugal naho Lionel Messi agakinira Argentine byahise bisa nk’ibyikora ko bitewe n’uwo ufana uhita unafana ikipe y’igihugu akinira. Ibi byajyanaga n’uko Cristiano yakiniraga Real Madrid naho Messi agakinira FC Barcelona, binatewe n’uko izi kipe nazo zihora zihanganye muri Espagne byatije umurindi ihangana hagati y’aba bakinnyi.

Bisa nk’ibitangaje cyane kubona umukinnyi wo muri Argentine ari umufana ukomeye cyane wa Cristiano Ronaldo ndetse udatinya kubigaragaza no kubivuga, ibi biha uyu mukinnyi kuvugwa cyane binajyanye n’uko ari kwitwara neza. Umunya-Argentine Alejandro Garnacho Ferreyra yabaye umwe muri abo.

Garnacho yakomeje kwerekana kenshi ko ari umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo, ibitarashimishije bamwe mu banya-Argentine bumva ko ahubwo yagakunze Messi w’iwabo.

Ubwo yaganiraga na TyC Sports umunya-Argentine Angel Di Maria yaragize ati;”Icyo ntashobora gukora ni ukwishimira igitego nka Cristiano ahubwo nkabikora nka Messi.” Aha yarabajijwe inama yagira Garnacho. Ibi yabivuze tariki ya 1 Gashyantare 2024.

Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024 mu mukino wa shampiyona Manchester United yatsinzemo West Ham United ibitego 3-0, Alejandro Garnacho yatsinzemo ibitego 2. Ubwo yatsindaga igitego cya kabiri cya Manchester United ku munota wa 48 yishimiye igitego ke mu buryo n’ubundi Cristiano yigeze kubikora ubwo yari muri Real Madrid.

Garnacho yongeye gukora celebration yakozwe na Cristiano Ronaldo

Alejandro Garnacho Ferreyra w’imyaka 19 akomeje kwerekana uko afana Cristiano Ronaldo mu buryo bukomeye.