Aho Rayon Sports yaboneye niho APR FC yaburiye: ibyaranze umunsi wa gatanu wa Rwanda Premier League

1075

Kuva ku wa gatanu tariki 27 Nzeri 2024 kugeza ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 nibwo mu Rwanda hakinwaga imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, Rwanda Premier League.

Ku wa gatanu hakinwe imikino ibiri.

Bugesera FC 0-0 Gasogi United

Bugesera FC itaratsinda umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira yari yakiriye Gasogi United umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Gorilla FC 3-1 Mukura VS&L

Karenzo Alex yishimira igitego cya mbere yaratsinze Mukura VS&L

Gorilla FC yari yakiriye Mukura kuri Kigali Pel茅 Stadium maze iyihatsindira ibitego 3-1. Ibitego bya Gorilla FC byatsinzwe n’umurundi Karenzo Alex, Ntwari Evode winjiye mu kibuga asimbuye na Mohamed Bobo Camara watsinze igitego cya gatatu nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye. Igitego kimwe rukumbi cya Mukura cyatsinzwe na Boateng Mensah.

Mukura VS&L ntabwo iri kugira intangiriro nziza za shampiyona dore ko imaze gutsinda imikino ibiri, inganya umukino umwe, itsindwa imikino ibiri mu mikino itanu.

Imikino yakomeje ku munsi wo ku wa gatandatu

Rutsiro FC 0-1 Rayon Sports

Iraguha Hadji watsindiye Rayon Sports igitego cyayihaye amanota atatu

Rutsiro FC yazamutse mu kiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino yari yakiriye Rayon Sports kuri Sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports ibifashijwemo na Iraguha Hadji itsinze igitego 1-0 nyuma y’umupira yarahawe na kapiteni Muhire Kevin ku munota wa 49 w’umukino.

Iyi yabaye insinzi ya kabiri ikipe ya Rayon Sports yaribonye muri shampiyona, yanganyije indi mikino ibiri, ikaba ifite n’umukino w’ikirarane izahuramo na APR FC.

Musanze FC 1-1 Marines FC

Inemest Sunday Akang watsindiye Musanze FC

Kuri Sitade Ubworoherane ikipe ya Musanze FC yari yakiriye Marines FC maze umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Musanze yabonye igitego ku munota wa 22 cyatsinzwe na Inemest Sunday Akang gusa cyaje kwishyurwa neza na Nizeyimana Mubaraka wa Marines FC mu nyongera z’iminota ya nyuma y’umukino bituma Musanze yari yatangiye kwizera amanota 3 isigarana inota rimwe.

Muhazi United 1-2 AS Kigali

Shaban Tshabalala watsindiye AS Kigali igitego cy’insinzi

Uyu mukino wabereye kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma niwo wonyine wabonetsemo ikarita itukura yahawe Serge ukinira Muhazi United ku munota wa 78 byanafashije AS Kigali kubona igitego cy’insinzi ku munota wa 87 cyatsinzwe na Shaban Hussein Tshabalala.

Muhazi United niyo yari yabanje kubona igitego ku munota wa 11 cya Babuwa Samson gusa kiza kwishyurwa na Emmanuel Okwi ku munota wa 53.

Imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona yakomeje ku Cyumweru

Etincelles FC 0-0 APR FC

APR FC yatangiye shampiyona itakaza amanota abiri

Etincelles yo mu karere ka Rubavu yari yakiriye APR FC kuri Sitade Umuganda, n’ubwo Etincelles yakoze imyitozo inshuro ebyiri gusa mu cyumweru cyari gishize kubera ibibazo by’amadeni abakinnyi bayo bafitiwe ntibyababujije guhagama APR FC bakanganya 0-0.

Uyu ni umukino wa mbere wa shampiyona APR FC yarikinnye kuva yakurwamo na Pyramids FC mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League. Iyi kipe ikaba ifite imikino y’ibirarane ine.

Kiyovu Sports 0-2 Amagaju FC

Nyuma y’uko Kiyovu Sports itsinzwe na Police FC ibitego 4-0 mu mukino w’ikirarane wabaye tariki 26 Nzeri, yakiriye Amagaju FC kuri Kigali Pel茅 Stadium nayo ntiyayorohera ayihatsindira ibitego 2-0.

Ibitego by’Amagaju FC byombi byatsinzwe na Useni Kiza S茅raphin mu gice cya mbere cy’umukino, ku munota wa 20 no ku munota wa 34.

Kiyovu Sports yahuye n’ibibazo by’amikoro yabashije gutsinda umukino umwe gusa mu mikino ine imaze gukina muri iyi shampiyona, indi mikino itatu yarayitsinzwe, yinjije ibitego 2 mu gihe yo yinjijwe ibitego 8 akaba ari nayo kipe imaze kwinjizwa ibitego byinshi muri shampiyona.

Kiyovu Sports ikaba ifitanye umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona na APR FC uzaba tariki 11 Ukuboza.

Vision FC VS Police FC

Umukino wa Vision FC na Police FC wasubitswe nyuma y’igice cya mbere kubera imvura nyinshi

Uyu mukino waberaga kuri Kigali Pel茅 Stadium wasubitswe nyuma y’igice cya mbere kubera imvura nyinshi yaguye mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali.

Igice cya mbere kikaba cyari cyarangiye ari 0-0 hagati y’amakipe yombi.

N’ubwo umukino wa Police FC utarangiye gusa niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 10, ikurikirwa na Gorilla FC na AS Kigali zombi zifite amanota 10 ubundi hakaza Rayon Sports ku mwanya wa kane ifite amanota 8, inganya na Gasogi United iri ku mwanya wa gatanu.

Amakipe ari mu myanya ya nyuma ni Bugesera FC ya 12, Muhazi United ya 13, na Kiyovu Sports ya 14 zose zifite amanota 3 mu gihe APR FC ya 15 na Vision FC ya nyuma zifite inota rimwe.

Urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona