Nyuma y’igihe kitari gito Abahanzi b’abanyarwandakazi bazwi nka chary na NINA batagaragara muruhando rwa muzika kandi bikaba byaramenyekanye ko batakibarizwa mugihugu cy’u Rwanda nyuma yo guhungira mumahanga
haje kumenyekana abandi bakobwa babiri bafite impano Zidasanzwe yo kuririmba ndetse no kwandika indirimbo zuje ubuhanga ndetse zifite n’injyana inogeye amatwi cyane ko akarusho kabo ari uko bo babasha kwiyandikira ndetse bakanaririmba
Aba bakobwa bashya muri muzika nyarwanda bamenyekanye cyane kumazina nka Necky & Anita kiku ndetse bakaba baherutse gusohora indirimbo nshyashya iri guca ibintu hano hanze Dore ko amaze kurebwa n’abarenga ibihumbi
Aba bakobwa baganiriye n’ikinyamakuru amakurumashya.rw batubwira ko bafite gahunda yo guhindura imiririmbire ya hano mu Rwanda bakayigeza kuri mpuzamahanga kubera ko byagaragaye ko indirimbo z’abanyarwanda zumvwa z’abanyarwanda gusa, Kandi ko ibyo bitaba bihagije
Indirimbo y’aba bakwo Anita kiku na Necky bayise “amarangamutima” ni indirimbo nziza ukoranye ubuhanga ndetse yanditse neza Dore ko benshi bamaze kuyikunda babigaragaza muri comment bavuga ko iri kubakora kumutima
REBA INDIRIMBO