Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ko Pasiteri Ezra MPYISI wari ufite imyaka 102 yitabye Imana azize izabukuru, inkuru yasize agahinda mu mitima ya benshi.
Pasiteri Mpyisi yavukiye mu Mataba mu 1922, akurira ahitwa i Gitwe ari naho yakoreye mbere yo kujya mu buhungiro mu bihugu birimo u Burundi, Mozambique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kenya.
Ubwo yagarukaga ku mpamvu y’izina rye ‘Mpyisi’ yavuze ko yaryiswe ari ukugira ngo urupfu rutazamutwara. Uyu wari umuco w’abanyarwanda aho bitaga abana amazina y’inyamaswa kugira ngo batere ubwoba urupfu. Andi mazina afitanye isano n’iri twavugamo nka ‘Gisimba’, ‘Kagoma’, ‘Kimonyo’ n’andi menshi.
Amashuri abanza Pasiteri Mpyisi yayize Rwamwata Adventists School, akomereza mu Ishuri ry’Abamisiyoneri ry’i Gitwe mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe yize gusoma, kwandika no kuvuga Igifaransa mu gihe k’imyaka 12.
Nyuma yo kurangiza amashuri ku myaka 18, yahise ahabwa akazi ko gukorana n’abazungu b’Ababiligi nk’umukarani (secrĂ©taire) wabo.
Mpyisi yabaye Pasiteri mu 1951, yabaye n’umumisiyoneri mu 1953 i Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aha yahamaze imyaka itatu mbere yo kugaruka mu Rwanda.
Mpyisi ni we mu adivantisite w’umunsi wa karindwi wa mbere wabonye icyangombwa k’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana (ThĂ©ologie) yaba mu Rwanda, u Burundi na Congo.
Bijyanye n’imyaka ye, Ezra Mpyisi yabonye Repubulika zose z’u Rwanda uko zakurikiranye no kugeza ubu ndetse yabayeho ku ngoma ya cyami aho yabaye n’umujyanama w’umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze muri 2016. Ibi nibyo byatumaga akunda kuvuga ko ari ‘Umunyarwanda wuzuye utari ikibyarirano.’
Mpyisi yavuze ko ibyo kuyoboka Imana akinjira mu itorero ry’Abadivantisite atari ku bushake bwe ahubwo byari agahato, abivugaho yaragize ati;”Badusangaga aho turagiye inka i Rwamwata muri Nyanza, bakadufata ku gahato, bamara kukwandika wasiba kujyayo bagakubita so ibiboko. Nemeye abadiventisiti ndetse barambwiye bati uko tukubwiye ubikore utyo ntukabaze.”
Nka Pasiteri, Ezra Mpyisi yakundirwaga uko yigishaga, amagambo yakoreshaga, inzenya yateraga ndetse amashusho ye yakunze guhererekanywa cyane ku mbugankoranyambaga.
Ubwe yavuze ko yabwirizaga insengero zikuzura, amafaranga bakayazana mu gihe k’imyaka 60 yamaze abwiriza.
Nyuma ariko Mpyisi hari ibitekerezo bimwe na bimwe bijyanye n’Itorero yatangiye kujya avuguruza we yise kuvuga ukuri. Ibi yanavuze ko aribyo byatumye hamwe atangira guhezwa nyamara ubundi yaruzuzanga insengero ubwo yigishaga.
Hari nk’ubwo yavuze ko kuba umukobwa atwite bitamubuza kumusezeranya (Bisanzwe ari ikizira mu itorero ry’Abadiventisite). Yaragize ati;”Ni inde udasambana ahubwo, uyu aratwite, undi na we ejo azatwita. Ni inde mukobwa udasambana muri iki gihe, ninde gahungu kadasambana muri iki gihe? Ngaho mumbwire. Umukobwa atwite cyangwa adatwite namusezeranya, byose ni zero (ubusa). Baravuga bati Eva yasambanye n’inzoka, inzoka yaryamana n’umuntu sha ariko mwabaye mute?”
Mpyisi kandi yavugaga ko hari imyaka yamaze yigisha ibinyoma. Mu magambo ye yaragize ati;”Namaze imyaka 50 mbeshya abantu, mbabwiriza inyigisho z’ibinyoma zibayobya. Ubu mfite imyaka 94 ariko ndimo ndakora ibishoboka byose, ndimo kwandika ibitabo ndetse ndimo no gutegura amashusho azasigara avuga ubutumwa bukosora ibyo nagiye mbeshya hirya no hino ku Isi. Nabaye umuvugabutumwa w’ikirangirire ku Isi ariko nabwirizaga ibinyoma. Birababaje ariko sinabikoraga nigiza nkana nanjye ntabwo nari nsobanukiwe, abazungu ntabwo badusobanuriye neza kiriya gitabo Bibiliya, ariko nabo ubwabo ntabwo bakizi.”
Amwe mu magambo ye yatangaje benshi harimo nk’isengesho yavuze asabira abari barangije muri kamminuza ya UNILAK ku wa 16 Mutarama 2020, yaragize ati;”Abana barangije ishuri ariko ibizakurikiraho ntibabizi, Nyagasani ndakwinginga ngo bishyire mu maboko y’uzi ibizababaho ejo, bamwe bazaba abakire abandi bazaba abatindi, bamwe bazabaho abandi bagiye kujya i Rusororo, ibyo byose ntawe ubizi mwami Imana, duciye bugufi ngo twishyire mu maboko y’uzi ibizatubaho ejo, tubyambarije mu izina rya Yesu!” Yaba abari bahari icyo gihe n’abarireba nyuma ntawubasha kurangiza kumva iri sengesho ataranyuzamo ngo aseke. Iyi kaminuza ya UNILAK kandi Pasiteri Mpyisi ari mu bayishinze ubwo yatangiraga mu 1997.
Hari ubwo kandi yagarutse ku busore bwe avuga ko yari umusore w’igikwerere aho yagize ati;”Nari agasore keza sha ntabwo ari nk’ubu, ariko agasore gashaka kwiruka inyuma y’abakobwa, nkaba ndapfuye. Umva ubu uraganira n’inkovu icyakora igisebe cyarakize, none se wavukira muri ibyo ugakora iki? Ariko ukagera igihe Yesu akakuvura.”
Umwe mu mikoro Pasiteri Mpyisi asigiye abanyarwanda harimo kutagira inda nini no kwimana igihugu. Ubwo hari mu muhango wo gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa wabaye ku wa 15 Mutarama 2017 yaragize ati;”Banyarwanda, Banyarwandakazi mupfushe iyo ntindi y’inda yanyu, murwane ku izina ry’igihugu cyanyu.”
Urupfu rwa Pasiteri Ezra MPYISI warufite imyaka 102 rwababaje benshi aho nyuma y’iyi nkuru y’akababaro hari nk’uwanditse ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter agira ati;”Niyigendere yakoze byinshi kur iyi si ya Rurema!! Yisangire iyamuhanze imutuze iburyo bwe!! Tuzahora tukwibuka mubyeyi!!”
Undi we yagize ati;”Dutakaje umugabo nyawe, dutakaje umuhanuzi, dutakaje umubyeyi, dutakaje inshuti ya bose… Ruhuka mu mahoro mubyeyi, aheza ni mu ijuru.”
Muganga, Umushabitsi, Umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco, Umuyobozi mukuru w’ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, Umupfumu, Imandwa nkuru y’u Rwanda Rutangarwamaboko we yanditse kuri X ubutumwa bugira buti;”Aragiye ariko kd ntaho agiye #ImfuraCyane, Igishyitsi cyongewe muri cya Gishyito twota Tugasusuruka ab’i Rwanda. Amateka ye Ntazibagirana mu nzira y’#UbuzimaBushingiyeKuMuco #iRwanda. Icyiza ni uko nyuma y’umuzima Umuzimu akomeza, Uzahora mu Mitima yacu Mubyeyi kd Nshuti #Mpyisi.”