AFURIKA Y’EPFO: Perezida Cyril Ramaphosa yacinye akadiho biratinda

285

Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa ari gucinya akadiho abyina indirimbo bita ‘Water’ ya Tayla.

Ibi byabaye ubwo Perezida Ramaphosa yari mu kiganiro kigaruka ku ngamba zigamije guhangira urubyiruka imirimo, Presidential Youth Engagement cyabereye mu nzu mberabyombi ya Belhar Sports Complex, muri Western Cape.

Kuva indirimbo ‘Water’ ya Tyla yasohoka yabaye ikimenyabose muri Afurika no ku isi yose muri rusange, iyi ndirimbo yanahesheje umuhanzikazi Tyla w’imyaka 22 y’amavuko igihembo cya Grammy nk’indirimbo nziza y’umunyafurika ‘Best African Music Performance’.

Tyla yahawe iki gihembo ku cyumweru mu birori byabereye muri Peacock Theater muri Los Angeles, ni muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibihembo ngarukamwaka bya Grammy Awards bikaba byaratangwaga ku nshuro ya 66.

Perezida Ramaphosa akaba yarishimiye igihembo cy’uyu muhanzikazi ari nabyo byatumye abyina indirimbo ye ‘Water’ ubwo yari muri Presidential Youth Engagement.