AFCON: Umufana wafashwe yararikiye umukobwa yabisabiye imbabazi ku muryango we

211

Ubwo ikipe ya Côte d’Ivoire yakuragamo Senegal mu mukino wa 1/8 k’igikombe cy’Afurika hari umugabo wafashwe amashusho ubona ko yararikiye umukobwa bari bicaranye gusa yabisabiye imbabazi avuga ko yishakiraga akanimero.

Uyu mugabo wari waje gushyigikira ikipe ye y’igihugu ya Côte d’Ivoire yitwa Anselme Santos. Ubwo ikipe ye yaritsinze yagerageje kungukira mu kavuyo ngo avugishe umukobwa bari begeranye gusa aza gufatwa amashusho maze asakara hose.

Anselme avuga ko kuvugisha uwo mukobwa yageragezaga kumwaka nimero ya telephone akoresha ariko umukobwa arayimwima ndetse ntiyaramwitayeho.

Anseleme yageragezaga kwaka nimero ya telephone

Nyuma y’uko bisakajwe ku mbugankoranyambaga Anselme yasabye imbabazi umuryango we ndetse n’uyu mukobwa muri rusange yabangamiye n’ubwo ikipe yabo yari yatsinze.