AFCON: Nsue watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Afurika yahagaritswe igihe kitazwi

218

Emilio Nsue wari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Guinée équatoriale mu gikombe cy’Afurika cyaberaga muri Côte d’Ivoire akaba ari nawe wahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi muri iki gikombe n’ibikombe 5 yahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinée équatoriale hamwe na mugenzi we Ivan Salvador mu gihe kitazwi kubera imyitwarire idahwitse.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinée équatoriale ntiryatangaje igihe aba bakinnyi bahagaritswe mu ikipe y’igihugu gusa ritangaza ko ari ukubera imyitwarire mibi n’ubwo nayo itasobanuwe iyo ariyo.

Feguifut uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Guinée équatoriale yavuze ko Ivan Salvador ukina mu kibuga hagati yahagaritswe kubera ibikorwa bidahwitse yishoyemo tariki 29 Mutarama nyuma y’uko bakuwemo na Guinea muri 1/8 k’irangiza ibatsinze igitego 1-0.

Ivan Salvador usanzwe ukinira Miedz Legnica yo muri Pologne

Feguifut avuga ko ibi bikorwa bidahwitse byasabye ko police ya Côte d’Ivoire ariyo iza kubihosha ndetse ngo ibi byakerereje urugendo rw’ikipe rwasubiraga muri Guinée équatoriale.

Kapiteni Emilio Nsue w’imyaka 34 y’amavuko we yahagaritswe biturutse ku myitwarire mibi yagaragaje mu bihe bitandukanye nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinée équatoriale ryabitangaje.

Emilio Nsue usanzwe ukinira Club Intercity yo muri Espagne

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryashyize ahagaragara iri tangazo rihagarika aba bakinnyi bombi mu ikipe y’igihugu.