spot_img

Ikipe y’igihugu ya Cameroon yari mu itsinda rya 3 byasabye umukino wa nyuma n’iminota ya nyuma ngo ibashe kuzamuka mu ikiciro gikurikiyeho.

Muri iki gikombe cy’Afurika, ikipe y’igihugu ya Cameroon yisanze mu itsinda rya 3 (itsinda C) aho yari kumwe na Guinea, Senegal na Gambia.

Umukino wa mbere Cameroon yanganyije na Guinea igitego 1-1. Mu mukino wa kabiri Cameroon yatsinzwe na Senegal ibitego 3-1. Kugeza aka kanya Cameroon yasabwaga gutsinda umukino wa nyuma w’amatsinda yarifitanye na Gambia ngo yizere kuba yazamuka mu kiciro gikurikiyeho.

Mu mukino watangiye saa 19:00 za hano mu Rwanda kuri Stade de la Paix, Cameroon yabanje igitego ku munota wa 56 gitsinzwe na Karl Toko Ekambi. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Ablie Jallow ku munota wa 72, Gambia yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 85 gitsinzwe na Ebrima Colley. Kugeza aka kanya byasaga nkaho Cameroon yamaze kuvamo.

Bidatinze ariko ku munota wa 87 Cameroon yaje kubona igitego cyo kwishyura, ni igitego myugariro wa Gambia James Gomez yitsinze, ku munota wa 90 ubwo hari harenzeho umunota 1 ikipe y’igihugu ya Cameroon yaje kubona igitego cya 3 gitsinzwe na myugariro wayo Christopher Wooh biyifasha kuzamuka ityo.

Muri iri tsinda Senegal yakomeje ari iya mbere n’amanota 9 ku yandi, Cameroon ikomeza ari iya kabiri n’amanota 4, Guinea iba iya gatatu n’amanota 4 naho Gambia ivamo ntamukino n’umwe ibashije gutsinda n’amanota 0.

Muri 1/8 k’irangiza ikipe y’igihugu ya Cameroon izakina na Nigeria yazamutse mu itsinda rya mbere ari iya kabiri. Ni umukino utegerejwe tariki ya 27 Mutarama 2024 saa 22:00 zo mu Rwanda.

Bite by’umuzamu Andre Onana muri Cameroon?

Umuzamu w’umunya-Cameroon Andre Onana ukinira ikipe ya Manchester United inkuru ye yo mu gikombe cy’Afurika nayo ni igitangaza.

Andre Onana yasanze bagenzi be mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Côte d’Ivoire akererewe kuko yabanje gukina umukino ikipe asanzwe akinira ya Manchester United yari yakinnyemo na Tottehnam Hotspur, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Uku gukererwa kwa Onana kwatumye atagaragara mu mukino wa mbere wa Cameroon ubwo yakinaga na Guinea kuko yari yaje akererewe.

Umukino wa kabiri Cameroon yakinnye, uyu muzamu yarakinnye gusa ntiyabasha kugira icyo afasha ikipe ye y’igihugu kuko yatsinzwe na Senegal ibitego 3-1, amashoti 3 yatewe mu izamu rya Onana kuri uyu mukino yose yagiye mu izamu.

Ku mukino wo muri iri joro rero ubwo Cameroon yakinaga na Gambia, umutoza wayo Rigobert Song yabanje hanze umuzamu Andre Onana n’ubwo wari umukino ukomeye ku ikipe ya Cameroon.

Ibi bije bikurikira ukutumvikana kuvugwa hagati ya Andre Onana na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon Samuel Eto’o.

Check out other tags:

Most Popular Articles