Adidas irifuza gusinyisha Taylor Swift

833

Uruganda rwa Adidas rurifuza gusinyisha umuhanzikazi Taylor Swift nyuma yo gutandukana n’ibyamamare birimo Kanye West ubu witwa Ye na Beyonce.

Adidas yakoranaga na Kanye West gusa impande zombi ziza gutandukana muri 2023 byanatumye Kanye West ahomba agera kuri miliyoni $771 muri uuwo mwaka.

Umuhanzikazi Beyonce nawe yakoranaga n’uru ruganda gusa baza gutandukana muri 2023 nyuma yo guhomba agera kuri miliyoni $200.

Amakuru aravuga ko Adidas ishobora kwishumbusha umuhanzikazi ukunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Taylor Swift cyane ko ajya anambara inkweto z’uru ruganda.

Umuyobozi wa Adidas Bjørn Gulden yemeje ko yifuza gusinyisha Taylor Swift aho yagize ati;”Bamwe muri mwe ejo mwambajije niba twasinyisha Taylor Swift. Navuga ko nabikunda cyane, sinzi uko nabikora, gusa kuri ubu anambara ibicuruzwa byacu burigihe, ibi byadufasha cyane.

Taylor Swift mu nkweto ya Adidas

Ibi byakomeje guca amarenga ko Taylor Swift ashobora gusinyishwa na Adidas.